Ibi byatangajwe ubwo abaganga baturutse mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu, bahurizwaga mu mahugurwa n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu Karere k’ibiyaga bigari ‘GLIHD’, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2015,i Kigali.

Nyuma yo gusobanurirwa igihe umugore cyangwa umukobwa yemererwa gukuramo inda, nk’uko amasezerano ya Maputo u Rwanda rwashyizeho umukono mu mwaka wa 2012 abivuga mu ngingo 14-2 abaganga bavuze ko iri itegeko rifite inzitizi zishingiye ku cyemezo gitangwa n’urukiko kugira ngo inda ikurwemo.

Bavuze ko amahame bagenderaho atabemerera ko bakuramo inda irengeje ibyumweru 21; ko itegeko rifite inzitizi rikaba rikwiye guhinduka, cyangwa hakagira ingingo yongerwamo.

Umukozi ushinzwe gukurikirana serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, Mukasine Caroline, yatangaje ko muri iri tegeko harimo imbogamizi, iyo bigeze igihe cyo kurishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Itegeko rikwiye kongera kwigwaho kuko usanga hari abo rigonga kandi ari bo ryakabaye rirengera. Umwana wafashwe ku ngufu agaterwa inda , iyo umutumye icyemezo cy’urukiko ajya kukibona inda yararengeje ibyumweru 21 , icyo gihe iba ari imvutsi tudashobora kuyikuramo.”

Kagaga Jeanette, umukozi uhagarariye ababyaza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, yemeza ko iri tegeko ribabangamira mu mikorere yabo.

Ati “Twifuza ko abacamanza atari bo bakwiye gufata icyemezo cy’igihe inda ikwiriye kuviramo, ahubwo abaganga aribo bakwiye guhabwa ubwo burenganzira, cyangwa se abacamanza bagashyirwa kwa muganga abagore ntibakomeze kujya basiragizwa mu nkiko.”

Tom Mulisa, umuyobozi wa GLIHD, na we ashimiangira imbogamizi ziri mu iri tegeko. Ati “Gusaba umuntu icyemezo cy’urukiko tuzi neza ukuntu imanza akenshi zitanihuta ni imbogamizi. Aka gace mu ngingo ya 165 kanyuranyije n’itegeko nshinga mu ngingo yaryo 190, ivuga ko amasezerano mpuzamahanga agomba kubahirizwa mu gihugu.”

Akomeza avuga ko harimo kutumvikana hagati y’inkiko n’abaganga basabwa kubishyira mu bikorwa, abaganga bakaba bifuza ko ryavururwa, dore ko muri bo hari abafungwa cyangwa bakajyanwa mu nkiko bazira icyaha cyo gukuramo inda.

Abaganga bo mu bitaro binyuranye bitabiriye amahugurwa
Abaganga bo mu bitaro binyuranye bitabiriye amahugurwa
Kagaga Jeanette, umukozi uhagarariye ababyaza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe
Kagaga Jeanette, umukozi uhagarariye ababyaza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe
Mukasine Caroline(ufite mikoro) ushinzwe kwita ku bahohotewe muri RBC
Mukasine Caroline(ufite mikoro) ushinzwe kwita ku bahohotewe muri RBC

[email protected]