Bamwe muri abo baganga bari ku bitaro bya CHUK mu gihe abandi bari kuvurira ku bitaro bya gisirikare i Kanombe. Ni ku nshuro ya kane abavuzi baturutse mu Buhinde baza mu Rwanda.
Umuyobozi w’iri tsinda ry’inzobere yavuze ko mu guhitamo abagomba kuvurwa bibanda kubo babona badashobora kuvurirwa mu Rwanda, anavuga kandi ko abaganga ku mpande zombi baba bahana ubunararibonye n’ubumenyi mu gihe basubiyeyo abasigaye bakaba bafite ubushobozi bwo gukomeza kuvura.
Abarwayi bari kuvurirwa mu bitaro bya CHUK babwiye RBA ko bishimiye icyo gikorwa. Umwe muri bo ati “Muri make aba baganga baziye igihe, yego n’abacu bazi kuvura ariko abarwayi bahari ni benshi cyane ntabwo babikora bonyine ngo babashe kutuvura twese”.
Ku ruhande rw’abaganga b’Abanyarwanda bafatanya nabo, bavuze ko kuza kw’izi nzobere ari umusanzu ukomeye kuko hari umubare munini w’abarwayi bakeneye ubuvuzi, cyane cyane ku ndwara ziba zarananiranye akaba ari n’amahirwe kubadafite ubushobozi bwo kujya mu mahanga kwivurizayo kuko baza bitwaje ibikoresho ushobora kudasanga mu Rwanda.
Ubusanzwe abafite uburwayi bukenera inzobere nk’izi b iyoinaniranye kuvurirwa mu Rwanda, boherezwa hanze aho bashobora kwishyura amadorali ari hagati y’ibihumbi bine na bitanu, ni ukuvuga asaga miliyoni eshatu mu mafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO