Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Dr. Namira Negm, yavuze ko iryo koranabuhanga ari ubwa mbere rigiye gukoreshwa mu Rwanda, kandi rizatuma abaganga bo mu bitaro bya Kanombe babasha kubaga uburwayi bwabagoraga babifashijwemo n’inzobere zo mu Misiri.

Yagize ati “Ishami ryo kuvura hakoreshejwe telemedicine ni irya mbere mu Rwanda. Kugeza ubu u Rwanda rufite ikoranabuhanga ryo gukora inama, hamwe umuntu afungura porogaramu ya Skype umuganga akaganira n’undi uri mu bitaro bitandukanye mu kindi gihugu. Ariko ubu tuzanye ishami ryuzuye ry’ubuvuzi bwifashishije amashusho y’imbonankubone, rishobora kwimurwa, rikajyanwa mu cyumba cy’ibagiro, aho umuganga uri hanze mu kindi gihugu azabaga umurwayi afatanyije na mugenzi we wo mu Rwanda uri kumwe n’umurwayi.”

Amb. Negm yasobanuye ko bagiye guhuza ibitaro bya Kanombe n’ibindi bikomeye mu Misiri, bakazarobanuramo abaganga b’inzobere, bazakorana muri iryo koranabuhanga.

Ati “Tugiye guhuza umufatanyabikorwa wacu, Ibitaro bya Kanombe n’ibindi bitaro bikomeye by’iwacu maze abaganga bo mu bihugu byombi bajye baganira, basaranganya amashusho kugira ngo igikorwa cyo kubaga umurwayi cyorohe kandi gitange umusaruro usumbyeho. Ibikoresho bya telemedicine byamaze kugezwa mu Rwanda bizatangwa mu cyumweru gitaha.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yashimiye Misiri ku bw’ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga yahaye ibitaro bya Kanombe, yongeraho ko bizanafasha u Rwanda muri gahunda yo kwigisha abanyeshuri biga ubuganga.

Yagize ati “Twishimiye ibikoresho bya telemedicine Misiri yahaye ibitaro bya Kanombe ariko na none twishimiye n’ubufatanye hagati y’ibitaro bya Kanombe n’ibyo muri icyo gihugu kugira ngo abaganga b’inzobere bajye baganira babashe kuvura batarinze guhaguruka ngo bajyeyo, bakazajya babasha kungurana ibitekerezo no kongera ubushobozi bw’abaganga bacu haba ari abiga n’inzobere zishaka kongera ubumenyi.”

U Rwanda na Misiri bisanganywe umubano ukomeje ushingiye ku bucuruzi, ishoramari, uburezi, ubuzima n’izindi nzego zihutisha iterambere ry’ibihugu byombi.

Muri Kanama 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, we na Perezida Kagame bemeranya gushyiraho itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi rizihutisha inzego z’ubufatanye ibihugu byimirije imbere.

Ambasaderi Namira Negm (wa mbere ibumoso) n'abamugaragiye bemeza ko abaganga b'inzobere bo mu Misiri bazahugura abo mu Rwanda binyuze muri telemedicine
Ambasaderi Namira Negm (wa mbere ibumoso) n'abamugaragiye bemeza ko abaganga b'inzobere bo mu Misiri bazahugura abo mu Rwanda binyuze muri telemedicine
Umuyobozi w'Ibitaro bya Kanombe, Col. Dr. Jean Paul Bitega;  Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Gashumba Diane na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda,Namira Negm
Umuyobozi w'Ibitaro bya Kanombe, Col. Dr. Jean Paul Bitega; Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Gashumba Diane na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda,Namira Negm