Abagenzacyaha basoje amasomo kuri uyu munsi barimo 67 bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, 41 bo muri Polisi y’Igihugu, 3 bo mu Ngabo h’Igihugu, 5 bwaturutse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano, NISS, na 5 b’Abacungagereza.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, wasoje ku mugaragaro aya mahugurwa yari amaze amezi arindwi, yasabye abayasoje kutareka kwiga, kwihugura ku giti cyabo, kuba inyangamugayo, kunoza umurimo no gushyira umuturage imbere kuko ari we bakorera.
Yagize ati "Aya mahugurwa ni imwe mu nzira zo guhangana n’ibyaha mu kongerera ubushobozi abagenzacyaha. Icyo tubasaba mwe mwinjiye muri uyu mwuga, ni ukuba inyangamugayo mu byo mukora, guhora mwihugura, kunoza umurimo no gushyira umuturage imbere kuko ariwe mukorera."
Bamwe mu bagenzacyaha basoje aya masomo, bavuga ko bahakuye ubumenyi buzatuma barushaho kunoza umwuga wabo kandi ko serivisi nziza ari yo izakomeza kubaranga bagamije gukorera abaturage.
Rwema Uwera yagize ati "Ndishimye cyane kuko Igihugu cyacu cyaduhaye amahirwe nk’abana b’abakobwa. Nk’umugenzacyaha mushya ndumva umukoro wanjye ari ugukorera umuturage, ni we ngomba gushyira ku isonga nkamuha serivisi kandi ku gihe, nkamwakira neza nta kubogama."
AIP Sandrine Tuyizere na we yagize ati "Muri rusange natwe mu kazi dufite ka buri munsi nka hariya muri gereza hakorerwamo ibyaha, twajyaga tugira imbogamizi tukaba tutabasha kugenza ibyaha biberamo, ariko kuba twagize amahirwe yo guhugurwa tugasobanukirwa uburyo twagenza icyaha buri munsi, bizadufasha kuba twatangira kugenza icyaha kigikorwa ku buryo ibimenyetso bitakwangirika."
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rumaze kwiyubaka kandi ko kuba bongeramo amaboko mashya byose biba bugamije kubongerera ubushobozi bityo ko bagomba gukora cyane kugira ngo bagere ku nshingano baba barahawe n’Igihugu.
Yagize ati "Iteka iyo twungutse abakozi bashya aba ari igikorwa cyiza twishimira kuko ni amaboko mashya aba aje yiyongera ku yari asanzwe, kugira ngo turusheho gukora inshingano Igihugu cyadushinze."
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, ari naryo batorejwemo, CP Rafiki Mujiji, yashimiye abanyeshuri ko bitwaye neza bakanatsinda amasomo bahawe, akomeza abasaba ko nk’uko bagaragaje imyitwarire myiza muri aya mahugurwa, bayigaragaza no mu kazi kuko batayifite nta musaruro batanga.
Aba bagenzacyaha bahuguriwe mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu riri mu Karere Musanze, yatangiye muri Nyakanga 2023 ari 121 hasoza 119.
Abahuguwe bigishijwe amategeko, kugenza ibyaha no kubika amadosiye, imyitwarire, kwirwanaho bakoresheje intwaro cyangwa zidakoreshejwe, kubungabunga ibimenyetso bigize icyaha n’andi masomo bazakenerwa mu mwuga wabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!