Abagenzi bari basanzwe bategera imodoka imbere ya Minisiteri ku Kacyiru, ubu bimuriwe muri Gare ya Kacyiru yashyizwe inyuma y’inyubako ya Minisiteri y’uburezi. Abagenzi ndetse n’abakorera muri iyo Gare barinubira ivumbi rikabije riyirimo.
Gutonda umurongo imbere y’inyubako ikoreramo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, iy’umutekano n’iy’Abakozi ba Leta n’umurimo ndetse n’ibiro by’abinjira n’abasohoka, byasimbuwe na Gare ya Kacyiru yashyizwe inyuma y’inyubako ikorerwamo na Minisiteri y’Uburezi.
N’ubwo abakoresha iyi Gare mu kiganiro na IGIHE badutangarije ko hari byinshi yakemuye, ariko babangamiwe n’ivumbi ryinshi riyirimo, kuko umuntu ahava yahindanye. Umwe mu bakorera muri iyo Gare yagize ati “Reba uko nsa, gusa hano ni heza kurusha mu muhanda hariya, ikibazo cyaho ni iri vumbi, uwaridukiza Gare yaba ibaye nziza cyane.”
Abagenzi na bo binubira ivumbi rizamukira mu modoka iyo yinjiye muri iyo Gare, kuko usanga ribahindanya. Bavuga ko mu gutangira kuyikoresha bagombaga kubanza kuyitegura neza bakabarinda ivumbi. Umwe twaganiriye ariko wanze kutubwira amazina ye yagize ati “Igitekerezo bagize ni cyiza ariko ikibazo ni iri vumbi. Bagombaga kubanza kuhubaka neza cyangwa bakajya bamenamo amazi ntihabe ivumbi nk’iringiri.”
Rangira Bruno, Ushinzwe itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Kigali mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko iriya Gare yashyizwe hariya mu rwego rwo gukura akajagari imbere y’ibiro n’umubyigano w’abantu n’imodoka. Agira ati “Hari habaye hateguwe by’agateganyo, turimo kwishyura abatuye muri kariya gace tukubaka Gare itunganye. Ibyo kandi birakorwa mu minsi ya vuba abagenzi babe bihanganye. Ikibazo cy’ivumbi na cyo harigwa uburyo cyakemurwa mu gihe hagitegerejwe ko haboneka ahubakwa Gare.”
Akomeza atangaza ko iriya Gare ya Kacyiru izakemura byinshi kuko aho imodoka zahagararaga imbere ya Minisiteri byatumaga haba akajagari kenshi.



















TANGA IGITEKEREZO