00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera ku 3000 mu barangiza ayisumbuye baratsinze neza bazinjizwa muri porogaramu ibatoza umwuga w’ubwarimu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 February 2022 saa 09:51
Yasuwe :

Hagamijwe kongera imbaraga muri gahunda zizamura ireme ry’uburezi, Ikigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (REB), cyatangije porogaramu ishishikariza abarangije amashuri yisumbuye by’umwihariko abize siyansi bafite amanota meza kwinjira mu mwuga y’ubwarimu.

Abinjizwa muri iyo porogaramu ni abarangije amashuri yisumbuye bize imibare, siyansi n’ikoranabuhanga (STEM), bafite amanota yo hejuru (hagati ya 68 na 72) kandi bagwiriyemo abakobwa.

Iyo bamaze guhugurwa boherezwa mu bigo by’amashuri aho bakora nk’abafasha b’abarimu (Assistant-Teachers); abarimu basanzwe mu mwuga bakaberekera uko ukorwa, harimo nko gutegura amasomo kugeza igihe bajya imbere y’abanyeshuri na bo bakigisha.

Ikigamijwe ni ukuzamura imyigishirize y’Imibare, Siyansi n’Ikoranabuhanga no gutegura abarimu b’abahanga kandi babikunze kuko uyu mwuga udakeneye abafite ‘intege nke’ nk’uko bamwe babitekereza.

Ubwo hamurikwaga ku mugaragaro umushinga REB ifatanyamo n’Umuryango Nyarwanda IEE (Inspire, Empower and Educate Rwanda) muri ibi bikorwa ku wa 8 Gashyantare, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko abanyeshuri binjizwa muri iyi porogaramu bakangurirwa kuziga uburezi muri kaminuza kugira ngo nibarangiza bazagaruke batange umusanzu mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Dukeneye umwarimu ukunda uyu murimo wo kwigisha kandi akabikora neza agatanga n’umusaruro. Abarimu ntibagomba kuba ari abafite intege nke kandi tutabayeho n’abandi ntibabaho.”

“Ni yo mpamvu nshishikariza buri wese gukunda uburezi akaza akigisha agatera ikirenge mu cyacu tukarerera u Rwanda kugira ngo muri cya cyerekezo 2050 twifuza kugeramo tuzabe dufite abana bashobora guhatana ku isoko ry’umurimo.”

Mu banyeshuri 159 batoranyijwe ubwo hatangizwaga igerageza ry’umushinga mu 2019, abagera kuri 39 bahise biyemeza kwiga uburezi, ubu batangiye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara.

Umuyobozi Mukuru wa IEE Rwanda, Murenzi Emmanuel, yatangaje ko iyi gahunda igamije gufasha abana hakiri kare kumva ko amasomo y’imibare, siyansi n’ikoranabuhanga ari ingenzi kandi yoroshye kuyiga.

Ati “Mu Rwanda dufite abarimu bake mu mashuri yisumbuye by’umwihariko ab’abagore. Muri aba banyeshuri dukorana 70% ni abakobwa bize imibare, siyansi n’ikoranabuhanga, baba batsindiye ku kigero cyiza. Muri kwa gukorana na bo bituma bamenya agaciro k’umwuga w’ubwarimu. Numva mu gihe runaka tuzaba dufite abarimu babyigiye b’abahanga bizafasha mu buryo bwo guhindura imyigishirize y’aya amasomo.”

Murenzi yavuze ko mu byo aba bunganizi ba mwarimu bahabwa harimo ibikoresho bibafasha mu gihe cyo gutegura amasomo no kwihugura birimo mudasobwa ndetse mu bikorwa by’uyu mushinga harimo gutanga ibikoresho mu bigo boherejwemo kugira ngo nibagerayo basange bifite imfashanyigisho zihagije mu masomo y’imibare, siyansi n’ikoranabuhanga.

Imani Peace, umwe muri aba banyeshuri ukorera mu Karere ka Kicukiro yasoje ayisumbuye mu ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima, afite amanota 73.

Yavuze ko kuba umwunganizi wa mwarimu (AssistantTeacher) bimuha icyerekezo cy’umwuga wo mu gihe kizaza.

Ati “Bimpa n’icyerekezo cy’umwuga nshobora guhitamo [mfite ababyeyi b’abarimu ariko ibyo kwigisha sinari narigeze mbikunda]; ubu ubwarimu ngenda mbukunda nubwo ntarafata icyemezo cya burundu ariko mbona kwigisha ari ibintu najyamo bikangirira akamaro jyewe ubwanjye n’abo nigisha kandi bigafatanyiriza hamwe guteza imbere igihugu.”

Irasubiza Denyse ukorera mu Karere ka Rubavu, na we yavuze ko iyi porogaramu igenda imwubakamo gukunda ubwarimu kandi anezezwa no gufasha abanyeshuri bato bakazamuka neza.

Biteganyijwe ko iyi porogaramu izaba igeze ku bantu 3000 [Assistant Teachers] mu myaka itanu iri imbere barimo abakobwa 2100 n’abahungu 900 ikazaba ikorera mu bigo by’amashuri 580 hirya no hino mu gihugu. Kugeza ubu hamaze gutoranywa abagera kuri 310 boherejwe mu mashuri 116.

Abarangije amashuri yisumbuye mu masomo ya siyansi batsinze neza batangiye kwinjizwa muri porogaramu ibakundisha uburezi
Abitabiriye igikorwa cy'imurikwa ry'uyu mushinga
Bamwe mu banyeshuri bamaze gutoranywa no koherezwa mu bigo by'amashuri bakoreramo
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko iyi gahunda izafasha mu kubona abarimu bakunda umwuga kandi b'abahanga
Umuyobozi Mukuru wa IEE Rwanda, Murenzi Emmanuel, yatangaje ko iyi gahunda igamije gufasha abana hakiri kare kumva ko amasomo y’imibare, siyansi n’ikoranabuhanga ari ingenzi kandi yoroshye kuyiga
Abanyeshuri bagiye gukora nk'abafasha ba mwarimu (Assistant Teachers) bahawe mudasobwa bazifashisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages