Uyu munsi ukomeye cyane umaze kumenyerwa kuba ngarukamwaka byanaba ngombwa ukaba inshuro zirenga imwe mu bihugu bitandukanye, usanga aho utaragera bawifuza bitewe n’akamaro ufite mu guhuza u Rwanda n’abana barwo [n’inshuti zabo] batuye mu mahanga.
Rwanda Day 2015 yatumye urujya n’uruza rw’ Abanyarwanda baturutse imihanda yose berekeza mu Buholandi.
Guhera mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2015 Abanyarwanda baturuka i Rwanda ni urujya n’uruza, baje ku itabira gahunda ya Rwanda Day izabera mu Buholandi tariki ya 3 Ukwakira 2015, aho bazaganira na Perezida Paul Kagame.
Karangwa Manasse, umwe mu bacuruzi bo Rwanda bakunze kwitabira Rwanda Day twavuganiye i Bruxelles ari mu nzira agenda. Indege yajemo yari yiganjemo Abanyarwanda berekeje mu Buholandi ahazabera Rwanda Day.
Yagize ati «Indege najemo kuri uyu wa 1 Ukwakira wagirango yari yakodeshjwe n’Abanyarwanda gusa. Ku kibuga i Kanombe abari bategereje indege bari benshi cyane baje mu ndege za kompanyi zitandukanye, kuko hari abaje na Turkish Airlines, Brussels Airlines , KLM n’izindi »
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’ubuyobozi bwa Ambasade y’ u Rwanda mu Buholandi badutangarije ko hamaze kwiyandikisha abantu bagera ku 4300.
Mu ntangiriro z’imyiteguro ya Rwanda Day, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Jean Pierre Karabaranga yari yabwiye IGIHE ko biteguye kwakira abagera ku 4000 none uyu mubare wamaze kurenga umunsi nyir’izina utaragera.
Ku rwego rw’ubuyobozi bwa za Diaspora, biteganyijwe ko hari itsinda rizahaturuka ku Mugabane wa Afurika rizaba rihagarariwe na Dr Claude Emile Rwagacondo, Amerika ni Yohoyada Mbangukira, u Burayi ni Pulcherie Nyinawase na Placide Uwonkunda muri Aziya.
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’Isi, Alice Cyusa, yagize ati «Aba bazaba bahagarariye Diaspora murI Rwanda Day mu Buholandi ku rwego rw’imigabane. Twasanze baboneraho bakaganira ku bikorwa bitandukanye bifuza kugeraho, kuko Rwanda Day ni ihuriro tugomba kwitabira tukaribyaza umusaruro nk’uko ubuyobozi buba bwaduhaye rugari.»
Bimwe mu bihugu byamenyekanye ko bizaturukamo Abanyarwanda biyandikishije ko bazitabira Rwanda Day mu Buholandi : u Bubiligi, u Bufaransa, u Busuwisi, u Budage, u Butaliyani cyane cyane abo mu Mijyi ya Rome na Milan , Suède, Norvège, Finland, Denmark na Iceland, Turukiya , Luxembourg, u Burusiya, u Bwongereza, Amerika na Canada.
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO