Ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) hateguwe inama yiswe ‘District dialogue on decent work and employment promotio’, hagamijwe kuganira no gufata ingamba zihamye zo kongera imirimo mishya mu rubyiruko, ndetse no kunoza imirimo ikorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange yagaragaje ko igipimo cy’ubushomeri mu karere kiri kuri 19.7%. Isesengura kandi ryerekana ko ubushomeri buri hejuru mu bantu bize mu mashuri y’uburezi rusange ugereranyije n’abize amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Yagaragaje ibindi bibazo biri mu rugendo rwo guhanga imirimo inoze, atanga ingero ko hari abakozi badafite amasezerano y’akazi yanditse., abadahemberwa mu kigo cy’imari cyemewe, abadateganyirizwa mu zabukuru ndetse n’ibyago bikomoka ku kazi, n’ikibazo cy’ubwirinzi ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi.
Yasabye abitabiriya iyi nama kugira uruhare mu kubishakira ibisubizo. Ati “ Iyi nama rero ni umwanya mwiza wo kongera kuganira ku ngamba zikwiye gufatwa hagamijwe kuzamura igipimo cyo kubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda.”
Akarere ka Huye kagaragaje ingamba kagiye gushyira mu bikorwa muri gahunda yo guhanga imirimo mishya igera ku 8,000 uyu mwaka zirimo gushishikariza Urubyiruko kwitabira gukorera amafaranga mu mishinga yo gusana imihanda.
Binyuze muri Huye Employment Center, bazahuza abikorera n’amashuri y’ubumenyingiro, abize ubumenyingiro bahuzwe n’abakora ubucuruzi bujyanye n’ibyo bize, ndetse no guhuza abashaka imirimo n’abatanga imirimo.
Akarere kandi kazashyira imbaraga mu guhuza ururbyiruko rufite imishinga, n’ibigo by’imari kugira ngo babone inguzanyo zifatika, no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kunoza umurimo, no kongera umusaruro ku bafite akazi, gukangurira urubyiruko no kurufasha guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo.
Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo biganisha ku kwihutisha ihangwa ry’imirimo mishya ku rubyiruko.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rango, Kayitesi Francine yagize ati “Akarere ka Huye kagizwe n’imirenge 14. Buri murenge ufashije urubyiruko nibura rumwe uyu mwaka, twaba dufite urubyiruko rw’abagera kuri 14 bahanze imirimo, kandi bakaba bazabasha guha akazi abandi.”
Umuyobozi w’ishami rifite mu nshingano guteza imbere umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mwambali Faustin na we yagiriye inama abafite aho bahuriye no guhanga imirimo mu karere ka Huye
Ati “Tuvuge niba ukora muri ONG, birashoboka ko waha amahirwe urubyiruko ukarwemerera kwimenyereza umurimo mu byo mukora. Niba uri idini hakaba hari ibyo ukora, ntibyakubuza ku gutanga umwanya ku rubyiruko rukaza kwimenyereza muri iryo dini.”
Izi nama nyunguranabitekerezo zateguwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, ku bufatanye na Enabel. Zigomba kubera mu turere twose tw’igihugu guhera tariki ya 14 kugeza 31 Kanama. Ku ikubitiro ibiganiro byatangiriye mu karere ka Huye, Gatsibo, Rusizi na Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!