00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri 40% mu rubyiruko ntibari mu kazi cyangwa ku ntebe y’ishuri

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 21 July 2023 saa 02:25
Yasuwe :

Ibarura Rusange rya gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 ryerekanye ko abagera kuri 40% by’urubyiruko ruri mu kigero cyo gukora batari mu kazi cyangwa ku ntebe y’ishuri.

Imibare y’iri barura yerekana ko miliyoni 7,9 ari bo Banyarwanda bari mu kigero cyo gukora, bagera kuri 60% by’abaturage bose b’igihugu. Aba ni abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru.

Muri abo abafite akazi ni 45,9% by’abari mu kigero cyo gukora barimo abagore 40,2 ku ijana n’abagabo bangana na 52,4 ku ijana. Igipimo cy’abafite akazi ugereranyije n’abari mu kigero cyo gukora kiri hejuru mu bice by’imijyi (53,5%) ugereranyije no mu byaro (42,7%).

Ku rwego rw’Igihugu urubyiruko rungana na 40% [bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30] ntibari mu kazi cyangwa mu ishuri. Mu b’igitsina gore ni 44% mu gihe ab’igitsina gabo ari 35%.

Akarere ka Ngororero (51,9%), Rulindo (45,9%), Nyaruguru (44,5%) na Karongi (44,3%) ni two tuyoboye utundi mu kugira urubyiruko rutari mu ishuri rukaba rutari no mu kazi. Bivuze ko bashobora kuba abri ku rutonde rw’abashomeri.

Mu Karere ka Ngororero ab’igitsina gabo 48,3% n’ab’igitsina gore 55,2% ni bo badakora bakaba batari no mu ishuri. Muri Rulindo abagabo ni 41,5% ku bagore 50,1%.

Mu Karere ka Nyaruguru ni 41,2% ku gitsina gabo na 47,8% ku gitsina gore batari mu mirimo bakaba batari no ku ntebe y’ishuri. Muri Karongi ni 41,1% b’abahungu na 47,4% b’abakobwa.

Ibi bigaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’urubyiruko rw’igitsina gore batari mu kazi cyangwa ku ntebe y’ishuri haba mu bice by’imijyi cyangwa mu byaro. Uturere dutatu tuza imbere y’utundi ni Kicukiro (63,7%), Ngororero (56,0%) na Muhanga (51,8%).

Bari mu bushomeri?

Iyi raporo ntiyerura ngo isobanure niba aba bose ari abashomeri ariko iki kibazo kiragenda kirushaho kugira ubukana by’umwihariko mu rubyiruko.

Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni 1,5, icyakora yakomwe mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko kugeza mu 2021 hahanzwe imirimo 942.324.

U Rwanda rufite intumbero yo kuba igihugu kizaba gifite ubukungu buciriritse mu 2035 n’ubukungu bwisumbuye mu 2050 aho kwihangira imirimo ari bumwe mu buryo bukomeye bwo kugabanya ubukene.

Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga y’Umurimo yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Patricie Uwase, yavuze ko urwego rw’ibikorwaremezo nka rumwe mu zigenerwa ingengo y’imari nini [igeze kuri 16% by’ingengo y’imari y’igihugu] rugomba kubonekamo imirimo nyinshi nko mu bwubatsi bw’amashuri, ibitaro n’ibindi binini nk’imihanda, imishinga yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi n’amazi.

Yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda, ikibazo cy’ubushomeri gikomeye kandi ko nka Minisiteri y’Ibikorwaremezo ikora ibishoboka kugira ngo gikemuke.

Muri iyi nama byagaragajwe ko ubumenyi budahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ari imbogamizi mu guhanga imirimo itanga umusaruro ufatika kandi bigira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gushyira mu bikorwa ingamba zigamije guteza imbere ubumenyi buganisha ku guhanga umurimo binyuze mu gushyira ingufu mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Mu basoza amasomo ku rwego rwa kaminuza, hari abahita binjira mu bushomeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages