Abageze mu za bukuru bo mu Murenge wa Kigali barasaba Leta ko yashyiraho ikigo cyihariye gishinzwe kwita ku bibazo uruhuri bibugarije kuko baba barakoresheje imbaraga z’ubusore bwabo mu kubaka igihugu nyamara bamwe muri bo bagapfira mu bwigunge.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu za bukuru mu Rwanda, abo mu Kagali ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge bagaragaje ko hari ibibazo byihariye bahura nabyo.
Ibibazo byinshi bagaragaza ko bishingiye ku ntege nke baba basigaranye. Bavuga ko bugarijwe n’indwara kandi batagifite ubushobozi bwo kwivuza ndetse n’ubukene buterwa n’uko badafite imbaraga zo gukora.
Bagaragaza ko kandi bugarijwe n’ubwigunge kuko benshi muri bo babuze ababo ahanini bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Muri bo kandi hari abagenda bibasirwa n’ubumuga buterwa n’imyaka bagezemo, nk’ubuhumyi.
Bongeraho ko bagira n’ikibazo cy’ihezwa riterwa n’iterambere rituma abato batabumva bakababwira ko ibyo bavuga bitagendanye n’igihe.
Mu mikino yahuje abageze mu za bukuru, ku itariki ya 4 Ukwakira 2014, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wabo, bashimangiye ko nubwo bafite intege nke atari abo gutabwa.
Bagaragarije Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge wari waje kwifatanya nabo ko hari byinshi nabo bafasha mu iterambere ry’igihugu.
Urugero rufatika batanze ni amateka y’igihugu bazi, umuco, ndetse n’ubushobozi bushingiye ku bunararibonye bwo gukemura amakimbirane mu miryango.
Umusaza Karangwa Vincent utuye mu Murenge wa Kigali avuga ko Leta yakagombye gutekereza ku basaza n’abakecuru.
Ati “Uko mutureba tugenda twunamirije, nitwe twabyukaga mu ruturuturu, nta modoka zihari tukajya kubaka mu Mujyi wa Kigali ubu dushima ko abana bacu bari kuvugurura. Dukeneye gusindagizwa.”
Karangwa agaragaza ko bakoreye ibigo bitandukanye kera, nyamara kuri ubu bakaba bari mu bwigunge.
Abakoreye Leta kera bavuga ko bahura n’ibibazo by’amafaranga y’izabukuru (Pansion) bavuga ko adahuye na gato n’ibiciro biri ku isoko.
Bavuga ko aya mafaranga aguma ari amwe nyamara abana bari gukomeza ibyo bo batangiye, imishahara yabo ikiyongera ubutitsa.
Kiroha Antoine, uhagarariye ishyirahamwe ry’ abahoze ari abakozi ba Leta ubu bari mu za bukuru (Association des Retraités du Rwanda) avuga ko bagerageje kwishyira hamwe ariko imbogamizi zikaba nyinshi ku buryo badashobora kuzikemurira.
Asaba ko Leta ishyiraho uburyo bwihariye bwo kwita kuri ibyo bibazo. Bumwe mu buryo benshi mu bageze mu za bukuru bahurizaho Leta yakanyujijemo ubufasha bwabo bwihariye ni ukubashingira Inama y’Igihugu Y’abasheshe akanguhe.
Ibi binashimangirwa n’Umuvugizi w’ Umuryango “Nsindagiza Organisation”, Mugabowishema Elie, ufasha abageze mu za bukuru kuva mu bwigunge.
Yagize ati “Mu gufasha abageze mu za bukuru kuva mu bwigunge twagerageje kubashyira mu matsinda y’ibiganiro, ibitekerezo bivuyemo abakiri bato bakabafasha kubishakira ibisubizo.”
“Ibi ariko ntibihagije, aba bantu baba bakeneye ubufasha bwihariye bwa Leta. Nk’uko tubona Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, ni ngombwa ko habaho n’Inama y’Igihugu y’Abageze mu za Bukuru.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange avuga ko nta Nama y’Igihugu y’Abageze mu za bukuru ikwiye kujyaho kuko bagomba kwibona mu byiciro byose by’Abanyarwanda.
“Ahubwo abakiri bato bagomba gusindagiza abageze mu za bukuru, ntihagire usigara inyuma bitewe n’intege nke, Abanyarwanda bose bumve ko bafite inshingano zo gusindagiza abo bageze mu za bukuru, abana babo bakomeze kugira uruhare mu kubasindagiza kugirango basaze neza.”
Abageze mu za bukuru mu Rwanda babarwa haherewe ku myaka 65. Imibare itangwa n’ikigo Mpuzamahanga cyita mu buzima (OMS) igaragaza ko abantu bafite imyaka 60 no hejuru yayo bagera kuri million 600 ku Isi.
OMS iteganya ko uyu mubare ushobora kuzaba umaze kwikuba kabiri mu 2025 ku buryo mu 2030 bashobora kuzaba babarirwa kuri miliyari imwe na miliyoni Magana ane.



















TANGA IGITEKEREZO