Ubwo aya mahuriro yakomerezaga ibikorwa birimo gutegura Kwibuka 21,gufasha abacitse ku icumu, gushimira ingabo zabohoye igihugu n’abarokoye Abatutsi; mu karere ka Rulindo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe urubyiruko rwasabwe gukomeza guhuza imbaraga mu bikorwa biteza imbere igihugu, banakora ibikorwa by’ urumuri rumurikira abandi.
Mu mirenge ya Ngoma na Cyinzuzi, abagize aya mahuriro bakoze ibikorwa byinshi birimo kongera gusana inzu enye zari zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu buryo budashimishije kuko nyuma y’imyaka itandatu gusa yubatswe, yari amaze kwangirika ku buryo binavugwa ko yateza impanuka abayabagamo.
Uru rubyiruko kandi rwubatse uturima tw’igikoni muri gahunda yo kurwanya imirire mibi, runasukura urwibutso rwa Jenoside rwa Cyinzuzi, mu gukomeza guha agaciro inzirakarengane zishyinguwemo.
Umuvugizi w’iki gikorwa, Jean Pierre Nkuranga, avuga ko ari umwanya wo gutanga umusanzu wabo mu gufasha abarokotse kuzirikana no gushimira abahagaritse Jenoside no kugororera abagize ubutwari bwo kurokora Abatutsi.
Depite Kalisa Evariste yasabye urubyiruko kugira ubufatanye no kuba urumuri rw’u Rwanda, bashyigikira ubuyobozi bwiza.
Yagize ati “Urubyiruko mugomba gukomeza imbaraga mwakoresheje mwikura mu bibazo byatewe na Jenoside, mwihatira gukora, gufatanya no kuba urumuri rw’u Rwanda.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yavuze ko ibi bikorwa by’AERG/GAERG ari ukwesa umuhigo, kuko kubona abafashijwe barimo gufasha abandi ari ikimenyetso cy’uko ibibazo by’abanyarwanda ari bo bazabikemura kandi babifitiye ubushobozi n’ubushake.
Yanasabye uru rubyiruko gukomeza umurongo wo kwigira bita cyane ku barokotse Jenoside kuko bagifite ibibazo bibabangamiye.
Andi mafoto menshi wakanda hano



















TANGA IGITEKEREZO