Mu gihe u Rwanda rwatangiraga ku mugaragaro kuyobora akanama ka Loni gashinzwe umutekano muri uku kwezi kwa Nyakanga, abakagize basogongejwe ku buryohe bwa kawa y’u Rwanda mu birori byari byateguwe n’Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Perezida w’akanama gashinzwe umutekano muri Loni Eugene Richard Gasana yatumiye abagize ako kanama mu birori byo gusangira nuko basangizwa kuri kawa y’u Rwanda kuri ubu imaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.
Iyi kawa yari yatunganyijwe n’isosiyete yitwa Grace Hightower and Coffee of Rwanda ikaba ari isosiyete yatangijwe mu 2013 na Grace Hightower De Niro, agamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa Ambasade y’u Rwanda muri Loni avuga ko Grace Hightower De Niro, umufasha w’umukinnyi wa filimi w’icyamamare Robert de Niro, mu muhango wo gusangiza abagize ako kanama kuri kawa y’u Rwanda yasobanuye ko impamvu yatumye ashinga iyo sosiyete byatewe ahanini no gukunda Abanyarwanda, cyane cyane kwihangana kwabo; akaba yaragendeye ku mahano yabaye mu Rwanda aho ubuzima bw’abagera kuri miliyoni bwagendeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Akomeza avuga ko imbaraga aziterwa n’ubushake bw’Abanyarwanda bwo gutera imbere bityo ibi bikaba ari ukwishimana n’abahinzi b’ikawa mu Rwanda aho yasubiyemo amagambo ya Perezida Kagame agira ati “U Rwanda rukeneye ubucuruzi ntirukeneye imfashanyo” bityo nawe akaba yariyemeje guteza imbere kawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO