Ubuyobozi bw’itorero ‘Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda’ (EPEMR) buravuga ko bukomeje gusiragizwa n’inzego zibifitiye ububasha zikabangira gukora amateraniro, ariko kandi ngo bamwe mu bayobozi bo mu Itorero rya ADEPR babyihishe inyuma.
Itorero EPEMR rigizwe na bamwe mu bakirisitu n’abayobozi bahoze mu itorero rya ADEPR, bakaza kuryiyomoraho.
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Kamena 2014, bavuze ko bakomeje gukomwa mu nkokora mu buryo bwinshi harimo no kuba ubuyobozi bw’imirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali aho bagerageza gukorera amateraniro, babanyuza hirya no hino bikarangira igikorwa cyabo kitabaye.
Byose bijya gutangira…
Murego Philemon, ushinzwe itangazamakuru muri EPEMR yabwiye abanyamakuru ko byose bijya gutangira, ubwo bageragezaga gukora inama ya mbere tariki ya 30 Werurwe 2014, bakomwe mu nkokora ubwo Polisi y’Igihugu yataga muri yombi bamwe mu bari bayiteraniyemo, bashinjwa gukora inama mu buryo butazwi ndetse no gukoresha impapuro mpimbano.
Nyuma y’iri tabwa muri yombi ritishimiwe na bamwe mu bayoboke n’abakurikiranira hafi ubuzima bw’itorero rya ADEPR, ngo abayobozi bakuru b’iri torero bagendaga bavuga ko bamwe mu bayoboke babo bashatse gushinga itorero bifashishije amabwiriza agenga itorero rya ADEPR (status), ariko ngo ntibyabakundira.
Murego yagize ati ”Nyuma yo kugezwa imbere y’ubushinjacyaha, barisobanuye basanga nta cyaha bafite barafungurwa”.
Avuga ko kugirango babashe gukora, bahise bafata undi mugambi:
“Twigiriye inama yo gushaka Itorero ryatubyara kugirango tubone uburyo bwo gutangira, ariko tuza kubuzwa, ko tutakorera ku cyangombwa cy’abandi, dufata umwanzuro wo kwishakira icyangombwa cyacu cyane ko ari yo gahunda twari dufite”.
Umuhango wo gutangira itorero waburijwemo
Igikorwa cyo gutangiza EPEMR cyari giteganyijwe tariki ya 26 Mata 2014, nticyabashije kugenda uko cyari cyateguwe kuko mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ryavugaga ko inyubako “Magnificat House” yari gukorerwamo n’iri torero itemerewe gusengerwamo kuko itujuje ibisabwa.
Abayobozi ba EPEMR bemeza ko bafite ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko kwangirwa gukorera amateraniro mu mirenge itandukanye byaba byihishwe inyuma na bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR.
Murego ati “Umunsi twangirwa gukorera amateraniro mu Murenge wa Kimironko, Umuvugizi Wungirije w’ Itorero rya ADEPR, Tom Rwagasana yari ahari, ari kumwe n’ushinzwe imari muri iryo torero witwa Christine”.
Murego Philemon akomeza avuga ko nyuma bafashe gahunda yo gushaka hoteli bakoreramo, ariko biba iby’ubusa.
Ati “Twagezeyo tuhasanga Rwagasana Tom nanone ari kumwe n’ushinzwe umutungo Christine, twangirwa gukora amateraniro n’amafaranga twari twamaze kwishyura ntitwayasubizwa”.
Murego avuga ko bibaza niba ari urukundo kuba aho bagiye guteranira hose bahasanga abayobozi ba ADEPR.
Ati “Aba bayobozi bavugira mu materaniro ko EPEMR itazabaho. Ukibaza impamvu umuyobozi w’itorero avuga ko irindi torero ritazabaho, ukibaza ububasha uwo muntu afite ari ubuhe”.
RGB yabagiriye inama yo gushaka inzu ariko biba iby’ubusa
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Myiza (RGB) cyabagiriye inama yo gushaka inzu mu murenge runaka bakandikira ubuyobozi bwawo babumenyesha ko bagiye kuhakorera amateraniro. Gusa ngo aho bagiye bajya hose bashatse ibyumba byujuje ibyangombwa bangirwaga kuhateranira.
Murego yagize ati “Twandikiraga imirenge twabonyemo ibyumba dushingiye ku itegeko rishyiraho imiryango itegamiye kuri Leta ishingiye ku idini mu ngingo yaryo ya 13, ku gika cya kabiri kivuga ko abashaka gutangiza umuryango ushingiye ku idini batariyandikisha bemerewe guterana babanje kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge bateganya guteraniramo”.
Murego avuga ko bagiye bandikira imirenge itandukanye babaga babonyemo ibyumba byujuje ibyangombwa, muri yo harimo Umurenge wa Nyamirambo, Kinyinya na Masaka, ariko hose bakabangira.
Murego akomeza avuga ko barimo guca mu nzira ndende kandi bitari ngombwa ngo kuko itegeko ribaha uburenganzira bwo gukora amateraniro.
Ati “Inzego ziraduteragana. Ugera hamwe bakakubwira ngo jya aha, wahagera nabo bakakubwira ngo jya aha, ubundi bakatubwira ngo ikibazo cyanyu kiracyari hejuru nimube muretse, ukibaza aho hejuru aho ari ho bikakuyobera”.
EPEMR yangiwe kwinjira ahakurirwaga ikiriyo cy’umupasiteri wo muri ADEPR
Umuvugizi Wungirije wa EPEMR Gasarasi Samson, ari nawe watangije iri torero ari kumwe n’ abandi bayobozi muri iryo torero bagiye gukura ikiriyo cy’umwe mu bapasiteri bo muri ADEPR wo mu Karere ka Nyabihu uherutse kwitaba Imana, ngo bagezeyo bangirwa kwinjira.
Murego avuga ko Rwagasana Tom ari we watanze itegeko rivuga ko abayobozi ba EPEMR batemerewekuza muri icyo kiriyo.
Murego yagize ati “Abapasiteri bo muri ADEPR bari aho batubwiye ko Umuvugizi Wungirije wa ADEPR Rwagasana Tom, yabahamagaye ari I Cyangugu akababwira ko abo muri EPEMR batemerewe kwinjira muri icyo kiriyo cyari cyateguwe na ADEPR”.
Murego akavuga ko abitabiriye ikiriyo ari abakirisitu bo mu madini n’amatorero atandukanye, bityo ngo bumijwe n’ ayo mahano kuko gutabarana mu muco nyarwanda bitareba niba runaka ari uwo mu idini cyangwa itorero runaka.
Abo muri EPEMR ngo barumva bananiwe
Murego avuga ko bakomeje guceceka ibyo bakorerwa ariko ngo barananiwe. Akongeraho ko hari ibibakorerwa bisa nko kubagenza, ku buryo ubuzima bwabo bushobora kuba buri mu kaga.
Ati “Mu gitondo iyo mvuye mu rugo hari moto aba bantu bashyizeho zidukurikirana, ziyobowe na Pasiteri witwa Ntambabazi, akaba ashinzwe iyo gahunda yo gukurikirana abantu bo muri EPEMR”.
EPEMR iratabaza Leta y’u Rwanda
Abayobozi ba EPEMR ngo barifuza ko Leta yabarenganura ntibakomeze guteraganywa n’inzego z’ibanze, bagahabwa uburenganzira bwo gukora amateraniro.
Murego ati “Turifuza ko inzego za Leta hatagira umuntu uziyitirira, twebwe twavuye mu itorero twahozemo, ndetse ikindi nanarenzaho ni uko bakomeje kuvuga ko ngo turi abanzi b’Igihugu. Kuva muri ADEPR ntabwo uba wanze igihugu, birababaje kumva umuntu w’umukozi w’Imana ashinja bagenzi be kwanga igihugu mu gihe bagikorana nta kibazo cyari gihari”.
Murego akomeza agira ati “Ubu twandikiye RGB tuyisaba ko yatuvana mu gihirahiro, gusa ikibazo cyacu nikidakemuka uyu mwaka kizakemuka mu mwaka utaha kandi natwe nitutagikurikirana kizakurikiranwa n’abandi kuko EPEMR itubakiye ku muntu”.
Akomeza avuga ko n’ubwo bataremererwa gukora amateraniro ku mugaragaro, ngo bafite ibyumba by’amasengesho bahuriramo bagasenga; ibyumba biri hirya no hino mu gihugu.
Itorero rya ADEPR ribivugaho iki?
Mu gihe twandikaga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’Umuvugizi Wungirije w’Itorero rya ADEPR Past Tom Rwagasana atubwira ko ari mu nama ko twamuvugisha umunsi ukurikiye (kuwa Gatatu) dusabye kuvugana n’Umuvugizi Mukuru Past Jean Sibomana, batubwira ko arwaye, twitabaje ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR, Kwizera Emmanuel ngo adushakire undi wasubiza ibijyanye n’ikibazo cya EPEMR, aduha nimero yavugaga ko ari iy’umuyobozi w’itorero rya ADEPR mu Burasirazuba, tuyihamagaye ntiyacamo.



















TANGA IGITEKEREZO