00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagize inama ngishwanama y’abana barasabwa kurushaho kubakorera ubuvugizi

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 9 May 2013 saa 08:13
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango avuga ko abagize abagize inama ngishwanama y’abana bagomba kurushaho kubakorera ubuvugizi.
Minisitiri Oda Gasinzigwa yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2013 mu nama yamuhuje n’abagize iyo nama ngishwanama y’abana ku rwego rw’igihugu. Yagize ati ”Ndasaba abagize inama ngishwanama, kuba abavugizi b’uru rwego, kugirango babashe kurangiza neza inshingano bahawe.”
Iyo nama yagarutse ku bibazo byihariye byugarije abana, nko kuba (…)

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango avuga ko abagize abagize inama ngishwanama y’abana bagomba kurushaho kubakorera ubuvugizi.

Minisitiri Oda Gasinzigwa yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2013 mu nama yamuhuje n’abagize iyo nama ngishwanama y’abana ku rwego rw’igihugu. Yagize ati ”Ndasaba abagize inama ngishwanama, kuba abavugizi b’uru rwego, kugirango babashe kurangiza neza inshingano bahawe.”

Iyo nama yagarutse ku bibazo byihariye byugarije abana, nko kuba hari abana bakiba mu bigo by’imfubyi, abakiri mu buzererezi, n’ibindi bishingiye ku biyobyabwenge.

Abagize Inama ngishwanama y’Inama y’Igihugu y’abana bifuje ko iyi nama yajya iba inshuro zirenze imwe mu mwaka, mu rwego rwo kurebere hamwe icyateza imbere umwana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages