00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagize “Itorero Imbaturabukungu” basabwe kutaba ba nyamwigendaho

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 22 February 2015 saa 11:53
Yasuwe :

Itorero Imbaturabukungu rigizwe n’ abikorera ku giti cyabo bo mu Ntara y’Uburasirazuba, basoje amahugurwa y’itorero ry’Igihugu ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2015 i Nkumba mu Karere ka Burera, basabwa gukunda igihugu no kutaba ba nyamwigendaho.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Odette Uwamariya, yavuze ko izi ntore zibukijwe uruhare rwazo muri gahunda yiswe “inkingi mwikorezi y’ubukungu” na n’indangagaciro.

Odette yagize ati “Umucuruzi u Rwanda rwifuza ni ukunda igihugu, ufite icyerekezo, utanga umusoro, w’ umunyakuri kandi utari nyamwigendaho.”

Akomeza avuga ko kwibuka impanuro bakuye mu itorero n’inama bahabwa n’ intore y’ikirenga Rudasumbwa, Perezida Paul Kagame, amajyambere n’ubukungu bizihuta. Intore z’Imbaturabukungu zasabwe gukorera hamwe no kwishimira ko igihugu cyabahaye agaciro.

Prudence Karengera intore yo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, yishimiye amasomo avanye mu itorero kuko ngo yatojwe uburere mboneragihugu n’ ibindi atari azi.

Ati “Twahugiraga mu mafaranga ntidukore Siporo, ariko bamwe murabona ko ibiro byagabanutse ikindi kandi twiyunguye ubumenyi buzadufasha guteza imbere intara yacu n’urwatubyaye.”

Undi mu bavuganye na IGIHE yagize ati “Twigishijwe ko ntawe ukwiye kuba nyamwigendaho […] hari umwitozo twahawe, niba umuntu aguye mu mazi murafatanya mukamukuramo, dusanga ubucuruzi bwacu bugiye gutera imbere kubera ibyo twize.”

Itorero Imbaturabukungu rigizwe n’ababikorera ku giti cyabo 490 bahagarariye abandi mu Ntara y’Uburasirazuba; ryatangiye ku ya 16 risoza kuri uyu wa 21 Gashyantare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages