Lions Club yashyikirije ibyo bikoresho Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, kuri uyu wa 19 Kanama 2020, ahakorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, World Food Programmes (WFP) mu Rwanda.
Ibikoresho bizashyikirizwa abaturage bo mu Majyaruguru bagizweho ingaruka n’ibiza, birimo iby’isuku, ibiryamirwa n’inzitiramibu.
Umuyobozi wa Lions Club mu Rwanda, Christella Karekezi, yabwiye IGIHE ko uyu muryango ukunze gukora ibikorwa byo gufasha abarwaye amaso n’igisukari (Diabetes).
Yakomeje avuga ko ‘ubu bifuje gufasha abatuye mu Majyaruguru ahaherutse gushegeshwa n’ibiza.’
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Kayumba Rugina Olivier, wakiriye inkunga yatanzwe na Lions Club yashimye inkunga bagenewe anizeza ko izashyikirizwa ku bo yagenewe.
Yagize ati “Nka MINEMA, twakiriye inkunga duhawe na Lions Club, kandi turabashimiye cyane. Tugiye gutegura gahunda igena uburyo iyi nkunga izagezwa ku bo igenewe, kandi vuba aha tuhaha uyu muryango raporo igaragaza uko byagenze.”
Yakomeje asobanura ko kurwanya ibiza ari byo bihendutse ugereranyije no guhangana n’ingaruka zabyo.
Yagize ati “Ubutumwa duha abaturage, ni ukwitwararika kandi bakagenzura neza inyubako zabo. Kuzirika neza ibisenge no kugenzura neza inkuta z’inyubako zabo kuko kwirinda Ibiza ni byo byoroshye ugereranyije no gusana aho byangije. Reba nawe nk’ubu aho kuzirika igisenge neza bigusaba 7000 Frw cyangwa 10000 Frw, byagutwara hafi 250000 Frw cyangwa 300000 Frw mu gihe ugisimbuza cyasenyutse.”
Umuryango ‘Lions Club International’ ni umwe mu itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda. Washinzwe n’Umunyamerika Melvin Jones mu 1919. Ugizwe n’abayoboke basaga 1.4 kandi ukaba ukorera mu bihugu 210 n’u Rwanda rurimo.
Inkunga yatanzwe n’Umuryango Lions Club, izahabwa imiryango 140 yo mu Majyaruguru yashegeshwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi, byahitanye binasenyera benshi mu gihugu, ariko iyi ntara niyo yibasiwe cyane.
Ibiza byatewe ahanini n’imvura yaguye igateza inkangu n’imyuzure, byahitanye abantu 140 hagati ya Mutarama na Mata 2020. Intara y’Amajyaruguru yaribasiwe cyane, kuko nko mu karere ka Gakenke habaruwe abantu 23 bahitanywe na byo muri Gicurasi 2020, naho inzu 577 zirasenyuka.
Amafoto: Igirubuntu Darcy


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!