00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore 2 bafatanywe cocaine ya miliyoni 700 ku Kibuga cy’Indege cya Kigali

Yanditswe na
Kuya 15 February 2015 saa 08:20
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagore babiri bafite ibiyobyabwenge bya Cocaine bifite agaciro ka miliyoni 702 z’amafaranga y’u Rwanda, ibafatira ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ku wa 13 Gashyantare 2015.

Bivugwa ko aba bagore bari bafite ibyangombwa by’u Bubiligi bagenderaho mu ngendo zabo zikekwaho kuba ziba ari izo gucuruza ibiyobyabwenge, bakaba bafashwe bavuye Entebbe muri Uganda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yatangaje ko amakuru y’abo bagore akimara kumenyekana ko bagiye kunyura ku Kibuga cy’Indege cya Kigali giherereye i Kanombe, Polisi yaryamiye amajanja bafatwa saa tanu n’igice z’ijoro bafite ibipfunyika bya cocaine babifunze mu mashashi afungwamo ikawa.

Uretse abo bagore, hanafashwe umugabo w’umwe muri bo wari wagiye kubasanganira aho bari bafite ibiro bigera kuri 24 bya cocaine.

Mu gihe gishize, hafashwe abantu bane bafite ibiro 10,7 bya cocaine. Muri abo harimo umwe ukomoka muri Uganda wari ufite pasiporo y’Abanyamerika wafashwe muri Kanama 2014 afite ikiro kimwe; mu Gushyingo hafashwe Abanyarwanda babiri bafite Pasiporo z’u Bubiligi bafite ibiro 7,4 ; mu ntangirio z’uyu mwaka hafashwe Umunyakenya afite ibiro 2,3.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko uwo ari we wese wahamwa n’icyaha cy’ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibyobyabwege yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itandatu n’imyaka icumi y’igifungo, n’amande ari hagati ya miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi irashishikariza abantu bose gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gikekwaho kuba icyaha, kandi yizeza ko ku bufatanye na Polisi z’ibihugu by’abaturanyi u Rwanda rutazihanganira kuba inzira y’ibiyobyabwenge n’iy’abandi banyabyaha.

Mathias Hitimna

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages