Iri huriro rya 8 rifite insanganyamatsiko igira iti “Twongere intambwe iganisha ku buringanire n’igipolisi cy’umwuga”.
Minisitiri w’Ubutabera ari nawe ufite mu nshingano ze Polisi y’u Rwanda, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yashimiye abapolisikazi kubera umurava n’ubwitange bakorana akazi kabo, ndetse n’ishema bahesha igihugu.
Yavuze ko kuba habaho amahuriro nk’aya ari ukuzirikana uruhare rw’abagore mu guharanira umutekano. Ati "Abapolisikazi bamaze gukora imirimo myinshi y’indashyikirwa, igaragarira ku bikorwa byiza bimaze gukorwa n’urwego rushinzwe iterambere n’uburinganire muri Polisi yu Rwanda ku rwego rw’igihugu ndetse n’abayihagarariye mu turere twose.”
“Izi nzego n’uburyo zahawe zafashije Polisi y’u Rwanda gukumira no kurwanya ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Abapolisikazi kandi bagize uruhare rufatika mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi mu butumwa bwa Loni. Sinshidikanya ko ibi bikorwa by’ingenzi byagezweho bitera ishema abapolisikazi, bizatera abanyarwandakazi benshi kwinjira mu gipolisi nk’uko tubyifuza.”
Polisi yu Rwanda iri hafi kumara imyaka 17 ibayeho, imaze kugira abapolisikazi bagera kuri 21% by’abapolisi bose, ariko ku bwa Minisitiri Busingye “igishimishije cyane si ukwiyongera mu mubare , ahubwo ni ubuhanga , ubushobozi n’ubunyamwuga bamaze kugira, bigamije kubungabunga umutekano w’abanyarwanda no kugira uruhare n’icyizere mu bibakorerwa.
Abanyarwanda babatezeho kuba intangarugero mu kubumbatira indangagaciro nyarwanda mu gihe cyose mwuzuza inshingano zanyu zo kubungabunga umutekano.”
Yabashimiye kandi uko bita ku miryango yabo kandi bagatunganya n’akazi kabo aho yavuze ati “Usibye kuba muri abapolisi, muri ababyeyi, abarezi, muri abakobwa mu miryango yanyu. Ni nayo mpamvu mugomba guhora muri bandeberweho nk’abapolisi biyubashye kandi b’abanyamwuga.”
Yababwiye ko bafite inshingano yo gutuma umunyarwanda wese abagirira icyizere igihe cyose, no kuba abarinzi b’amahoro, umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko n’ituze.
Minisitiri Busingye yari aherekejwe na mugenzi we Mamadou Ismaila Konate wo muri Mali, akaba amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu rugendo shuri.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana,yashimiye abapolisikazi uruhare bagira mu kugira igihugu gitekanye, anabasaba gukomereza muri uwo murongo.
Yakomeje avuga ko ubudashyikirwa bwa Polisi y’u Rwanda, butuma abapolisikazi bahabwa imirimo itandukanye.
Ati “Ubu umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama mpuzamahanga ya Kigali ihuriweho n’ibihugu 34 bya Afurika, ni umupolisikazi w’u Rwanda, umuhuzabikorwa wa Isange one stop center zose, ni umupolisikazi, tunafite abapolisikazi batwara indege, abakora mu ishami ryo mu mazi, mu bukanishi, ubwubatsi n’ahandi.”
Yasoje ashishikariza abitabiriye iri huriro, kwigira hamwe no gufatiramo ingamba zikwiye zizatuma bakomeza gukora kinyamwuga.
Iri huriro ngaruka mwaka rifasha abapolisikazi kwicara hamwe ndetse bari kumwe n’abayobozi, bakarebera hamwe intambwe imaze guterwa, imbogamizi, no kwigira hamwe uburyo bwo kurushaho kunoza akazi kabo.



















TANGA IGITEKEREZO