Ni icyiciro cya kabiri cy’iryo menyerezamwuga ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Umugore (UN WOMEN).
Cyatangiye muri Gashyantare 2021, mu gihe icya mbere cyari cyitabiriwe n’abagera ku 130 cyabaye mu 2020.
Iyi gahunda igamije kubongerera ubushobozi, kubamenyereza no kubakundisha inzego z’ibanze ndetse no kubatinyura kugira ngo bagire uruhare mu miyoborere.
Inagamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego z’ibanze hongerwa umubare w’abagore n’abakobwa, cyane cyane mu nzego zifata ibyemezo.
Abayitabira bakorera mu turere twose tw’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, mu mashami atandukanye ajyanye n’ibyo bize. Batoranywa ku bufatanye bw’amashuri makuru na za kaminuza bizemo, hashingiwe ku masomo bize n’imitsindire yabo.
Umuhango wo gusoza icyo cyiciro wabaye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021, witabirwa na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere, Prof Bayisenge Jeannette.
Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko nubwo abagore barenga 50% mu nzego nkuru ziyoboye igihugu hakiri icyuho mu kuba bagaragara mu nzego z’ibanze. Yemeje ko iyo gahunda izafasha kukiziba.
Yakomeje ati "Iterambere ry’umugore ntawe utaryishimira cyangwa ngo aryifurize umuryango avukamo. Ariko ibyo ntabwo byikora biraharanirwa."
Yagaragaje ko iryo menyerezamwuga ari nko gutera imbuto ku buryo umusaruro wazo utaboneka ako kanya, ashimangira ko nko mu myaka icumi iri imbere uzaba wigaragaza.
Ngendahimana yabasabye gukora ubukangurambaga n’ubufashamyumvire kugira ngo uburinganire mu nzego z’ibanze butezwe imbere.
Banasabwe kwiyemeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu guhatanira imyanya y’ubuyobozi bw’ibanze bahereye mu midugudu.
Nyuma yo gusoza bahawe amashimwe (certificats), ibyiyongera ku kuba 20 muri bo baratowe mu matora y’inzego z’ibanze aherutse.
Minisitiri Prof. Bayisenge yavuze ko kubona umubare w’abakobwa n’abagore bashaka gushyigikira iterambere ry’igihugu banyuze mu nzego z’ibanze ari iby’agaciro.
Ati "Dushishikajwe no guha Abanyarwanda bose amahirwe angana mu gutanga umusanzu wo gushyigikira iterambere ry’igihugu."
Yemeje ko ugereranyije n’imyaka yashize ubu hari impinduka zigaragara ku buringanire mu nzego z’ibanze ariko avuga ko hari hakiri imyanya ikeneye gukomeza gushyirwamo imbaraga.
Yakomeje ati "Inzego z’ibanze ni wo muyoboro gahunda za Leta zinyuramo kugira ngo zigere ku baturage. Zifite uruhare rukomeye mu mpinduka z’ubuzima bwa buri munsi kandi bwa buri wese.”
“Kuba twagira umubare munini w’abagore bari muri izi nzego byongera umusaruro twiteze, cyane cyane ko bya bibazo bibangamiye umuryango n’igihugu ari ho dusanga bigomba gukemukira bwa mbere.”
Mu izina rya bagenzi be basoje muri iki cyiciro, Uwiringiyimana Clementine, yagaragaje ko iyo gahunda bayigiyemo byinshi birimo no gukoresha ikoranabuhanga.
Ati "Dushobora kwemeza ko intego z’iyi gahunda zagezweho 100%."
Yasabye ko igihe imenyerezamwuga rimara cyazongerwa rikava ku mezi atandatu rikaba umwaka kugira ngo abarikora barusheho kurikuramo ubumenyi bwisumbuye.
Amatora y’inzego z’ibanze aheruka yasize abagize inama njyanama z’uturere ari 459 bagizwe na 46% by’abagore n’abagabo 54%. Muri komite nyobozi z’uturere abagore ni 40,7% naho abagabo ni 50,3%. Mu bayobozi b’uturere, abagore ni umunani naho abagabo ni 19.
Abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu barimo abagore bane na 23 b’abagabo; naho abashinzwe imibereho myiza barimo abagore 21 n’abagabo batandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!