00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bafashijwe kwitinyuka na Pro-Femmes/Twese Hamwe biyemeje kugaragaza impinduka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 March 2022 saa 10:45
Yasuwe :

Abagore n’abakobwa 160 bo mu turere tune two mu Ntara y’Amajyepfo bamaze amezi atandatu batozwa n’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe, bavuga ko bagiye kugaragaza impinduka muri sosiyete mu bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage bahereye aho batuye.

Abo bagore bo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Werurwe 2022 ubwo bahabwaga inyemezabumenyi, igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye. Uko ari 160 batozwaga n’abatoza bagera kuri 40.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes/Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo, yasobanuye ko batekereje umushinga wo guhugura abo bagore n’abakobwa nyuma y’ubushakashatsi bakoze bagasanga hakiri icyuho mu gutinyuka kujya mu nzego z’ibanze ndetse hari n’imbogamizi zikibabangamiye mu mikorere.

Ati “Iyi gahunda rero yaje mu rwego rwo kugira ngo turusheho kubongerera ubumenyi n’ubushobozi ku bijyanye n’imiyoborere, hanyuma bikanabafasha kwitinyuka bakaba intangarugero.”

Yakomeje avuga ko babatoje kugira ngo bafashe bagenzi babo kwitinyuka kandi bakemure n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango aho batuye kugira ngo hubakwe ingo nziza zitekanye.

Hasobanuwe ko ubushakashatsi Pro-Femmes/Twese yagiye ikora mu bihe bitandukanye bwagaragaje hari inzitizi abagore bagifite zirimo kwitinya bitewe n’umuco n’uko bakuze batozwa, ibibazo byinshi mu muryango bituruka ku kubavunisha mu mirimo yiganjemo iyo mu rugo ndetse n’ubushobozi buke mu bijyanye n’ubumenyi.

Bugingo ati “Ibyo rero biri mu byo twavuze tuti ‘muri uyu mushinga reka tugerageze kubisubiza’. Ubushobozi burya abantu baba babufite, ikiba kibura ni ukugira ngo ubatinyure umwereke ko n’ubwo bushobozi abufite.”

Umwe mu batojwe, Nyirahabimana Valerie wo mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko mbere y’uko atozwa yahoranaga kwitinya.

Ati “Muri njyewe nahoranaga kwitinya twajya nko mu nama nkumva ndi ha handi inyuma, sinumvaga nanjya ku mwanya wa mbere ngo mbe nagira icyo mvuga mbwira bagenzi banjye. Twari dukeneye udufata ukuboko akadutinyura.”

Yakomeje avuga Pro-Femmes/Twese Hamwe yasanze ari umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu Kagari ka Kizimyamuriro, ariko yari yaramaze gufata umwanzuro wo kutazongera kwiyamamaza muri manda nshya bitewe n’uko yabonaga ntacyo amariye abo ayobora.

Ati “Bataraza [abatoza] numvaga manda nirangira ntazasubira kwiyamamaza kuko naravugaga nti ‘ibi ntacyo ndi gufasha reka mbireke’. Bamaze kuza baradutoje barantinyura batuma muri njyewe nigiramo icyizere ndavuga ngo mu matora akurikiyeho sinshobora kuzaburamo. Nahise niyamamaza muri njyanama y’Umurenge ndatorwa none ubu ndi Visi Perezidante wa Biro ya Njyanama.”

Kimwe na bagenzi be bagaragaje ko inyigisho bahawe zabagiriye akamaro bashirika ubwoba bityo baka bifuza ko na bagenzi babo batozwa.

Uwanyirigira Illuminée wo mu Karere ka Huye ati “Twaratojwe dushirika ubwoba kuko n’ubwo twabaga mu nzego z’ubuyobozi ntabwo twabaga tubyiyumvamo, twajyanaga n’abayoboye tukumva tugomba guhora inyuma ariko ubu turi gukora neza nta kibazo, tukaba tubasaba ko mwatoza na barumuna bacu kugira ngo nabo babashe kwigirira icyizere.”

Umusaruro watangiye kuboneka

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe akazi keza yakoze ko gutoza abagore, avuga ko byatangiye gutanga umusaruro mu miyoborere.

Ati “Ndahera ku matora y’inzego z’ibanze twavuyemo ndetse n’ay’urugaga rw’abikorera tuvuyemo mu cyumweru cyashize, twagiye tubona ubushake bw’abakobwa n’abagore mu kwiyamamaza, kandi bakiyamamaza na neza bagaragaza imigabo n’imigambi myiza byatumye abaturage babagirira icyizere imibare y’abatorwa irazamuka.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu mu nama njyanama z’uturere mu Ntara y’Amajyepfo bafitemo abagore bangana na 45,5% kandi abagera kuri bane baziyoboye.

Mu turere tune Pro-Femmes/Twese Hamwe ikoreramo, abagore bayoboye inama njyanama muri dutatu ari two Nyamagabe, Huye na Nyaruguru.

Mu matora y’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, muri Biro harimo abagore babiri muri batatu bayigize.

Hatanzwe n’urugero ku mugore witwa Ahishakiye Françoise uyobora Umudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Duwani mu Murenge wa Kibikizi mu Karere ka Gisagara ko ari intangarugero kuko gahunda nyinshi bazizigezeho ku kigero cya 100%.

Buri rugo mu zo ayoboye rworoye inka, nta mwana uri mu mirire mibi nta n’uwataye ishuri, ingo zose zamaze kwishyura ubwisugane mu kwivuza kandi zitabira gahunda ya EjoHeza, harangwa isuku kandi nta makimbirane arangwa mu miryango niyo ahabonetse bayakemura mu bwumvikane.

Guverineri Kayitesi Alice yasabye abagore n’abakobwa batojwe kutazasubira inyuma kandi ko bagomba kubera abandi urugero, abizeza ko n’ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi nk’uko bisanzwe.

Ubuyobozi bwaPro-Femmes/Twese Hamwe bwavuze ko bushingiye ku musaruro ukomoka ku nyigisho watangiye kuboneka, bari gushaka ubushobozi bwo kujya no mu yindi mirenge ndetse no mu tundi turere tw’igihugu.

Abagore n'abakobwa 160 bafashijwe kwitinyuka biyemeje kugaragaza impinduka
Bamwe mu batojwe bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi
Abagore n'abakobwa 160 bafashijwe kwitinyuka biyemeje kugaragaza impinduka
Abatanze ibitekerezo bashimye ko inyigisho bahawe zabagiriye akamaro
Basabwe kuba intangarugero muri sosiyete aho batuye
Basabye ko inyigisho bahawe zagezwa no ku bandi mu tundi turere
Nyirahabimana Valerie wo mu Murenge wa Buruhukiro, mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko mbere y'uko atozwa yahoranaga kwitinya
Ubumenyi bungutse basabwe kububyaza umusaruro
Biyemeje ko bagiye kugaragaza impinduka mu mikorere
Nyuma y amezi atandatu batozwa bemeza ko bungutse byinshi
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-FemmesTwese Hamwe, Emma Marie Bugingo, yavuze ko babatoje kugira ngo babashe gutinyuka no kwigirira icyizere
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Impuzamiryango Pro-FemmesTwese Hamwe ku kazi keza yakoze ko gutoza abagore

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .