Abagore baganiriye ya IGIHE bavuga ko nyuma yo kubyara, umugore aba yumva nta bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina afite, ariko umugabo akamutitiriza yageraho akanashyiraho itegeko amubwira ko yamukoye, ndetse nakomeza kumwima ajya ahandi. Bigatuma mubikora kubera kubura uko ugira ariko bibangamye ndetse basanga ari ihohohoterwa bakorerwa bikabagiraho n’ingaruka zo gusama bakiri ku kiriri.
Umugore wo mu karere ka Ngororero, avuga ko amaze imyaka 25 ashakanye n’umugabo we byemewe n’amategeko, ariko ngo ihohoterwa amukorera ryatumye abyara indahekana.
Yagize ati ‘Mfite abana batandatu, ariko bose ni indahekana , nta n’umwe urusha undi umwaka. Umugabo ankoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu n’iyo ndi ku kiriri ntabitinya.’
Undi utuye mu karere ka Gasabo na we yunga mu rya mugenzi we, akavuga ko ahohoterwa akabura uko yabimbwira ubuyobozi.
Yagize ati ‘Umugabo ambwira ko nintamuha ari bujye gushaka undi mugore umuha, ntatinya kunkangura nsinziriye, n’iyo ndi ku kiriri akabishaka ntiyihangana.Ni ihohoterwa ariko nyine mbura uko nabibwira ubuyobozi nkihangana ngashiriramo , cyangwa se nkayagira bagenzi banjye.’
Abajijwe ingamba zo guhangana n’iki kibazo cyo gusamira ku kiriri, Umulisa Henriette Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko bagiye kurushaho gushyira ingufu mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda.
Yagize ati ‘Turacyahanganye n’ikibazo cy’imyumvire kuko ahanini usanga abakora iryo hohotera babiterwa n’imyumvire mibi bafite. Ikindi kandi turakangurira abantu kwitabira umugoroba w’ababyeyi kuko ari ho ibibazo nkibyo bigomba gucocerwa bigashakirwa umuti’.
Akomeza avuga ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango ari uguhozaho, abanyarwanda bakwiye gufatanya bakarirwanya ndetse ngo bakavuga ko baryanze kumugaragaro.
Ikindi kandi ngo ihohoterwa nk’iri abarikorerwa bajye bagana ikigo cya Isange One stop center bafashwe.



















TANGA IGITEKEREZO