00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bakora mu bigo by’imari basuye irerero rya BRD mu rwego rwo kuryigiraho

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 19 June 2023 saa 11:51
Yasuwe :

Umuryango w’Abagore baba muri serivisi z’Imari mu Rwanda (WIFR), wasuye irerero (ECD) rya Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), mu kuryigiraho uko hashyirwaho amarerero nk’ayo mu bigo bakorera hagamijwe kubafasha gutanga umusaruro mu kazi, bagakora bafite umutekano w’abana babo.

Ni umuhango wabereye kuri BRD mu Mujyi wa Kigali ku wa 16 Kamena 2023, ubanzirizwa n’ibiganiro byo gusobanurira abawitabiriye bagaragarizwa imikorere y’iryo rerero, nyuma bararisura.

Iri rerero ryashyizweho na BRD mu korohereza abakozi bayo baba abagore cyangwa abagabo bafite abana bato, ndetse rikaba ari na ryo rya mbere kugeza ubu ryashyizweho mu bigo by’imari mu Rwanda.

Si abo muri WIFR basuye iri rerero gusa kuko bimwe mu bigo by’imari byagize n’ababyeyi b’abagabo babihagararira kuko na bo badahejwe mu kujyana abana babo mu marerero.

Umukozi wa BRD, Brice Shema, ufite umwana mu irerero ry’iyi banki, avuga ko nk’umugabo na we bimuha umutekano no gukora akazi neza iyo yibutse ko umwana we ari hafi ye.

Ati "Nk’umubyeyi w’umugabo, kugira umwana wanjye mu irerero ry’aho nkorera bimpa kumva nguwe neza ndetse no gutekana. Kumenya ko umwana wanjye ari hafi yanjye mu ntambwe nke bimpa umudendezo n’amahoro".

Shema anashimira abakozi bafite inshingano zo kwita ku bana bo muri iryo rerero, akavuga ko ahabwa umunezero mwinshi n’amafoto bamwoherereza bamwereka ko umwana we ameze neza mu gihe we aba ari kwita ku nshingano afite mu kazi akora.

Umukozi wa Banki ya Kigali (BK) witabiriye uyu muhango, Jacqueline Nkwihoreze, yabwiye IGIHE ko yigiye byinshi kuri iri rerero mu guha umutekano abagore bafite abana, asaba ibindi bigo by’imari n’ibindi muri rusange gushishikarira gushyiraho amarerero yorohereza ababikoramo kuko ari bwo batanga umusaruro mwiza.

Ati ‘‘Imbogamizi ya mbere igaragara cyane cyane mu bigo by’imari cyangwa se n’ahandi, ni uburyo dushobora gukora akazi kacu neza tukarera n’abana bacu neza tugatanga umusaruro. Icyo rero iri rerero rizadufasha ni uko natwe twarishyira mu bigo byacu’’.

Irerero rya BRD rinafite umwihariko w’uko abana batarererwamo gusa, ahubwo rifite na porogaramu ifasha abana bafite amezi atandatu kugeza ku myaka itatu bakigishwa indimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza, ku buryo bageza igihe cyo kujya ku ishuri hari byinshi bazi.

Umuyobozi Mukuru wa BRD akaba n’umunyamuryango wa WIFR, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko iri rerero ryashyizweho mu korohereza ababyeyi bakora muri BRD bagakora bizeye umutekano w’abana babo, bakaba batumiye n’abo mu bindi bigo by’imari ngo baryigireho.

Ati ‘‘Tuzabona ababyeyi bishimye ndetse banatanga umusaruro. Iri rerero ntabwo ryashyizweho ngo ryorohereze abagore gusa, ndetse n’abagabo bafite abana bato bose twabashyiriyeho ahantu ho gukora hatuma batanga umusaruro’’.

Sayinzoga akomeza agira ati ‘‘ Impamvu twatumiye abagore bari muri serivisi z’imari ni uko BRD ari cyo kigo cy’imari cya mbere cyashyizeho irerero mu Rwanda, dutewe ishema no kuryereka abo mu bindi bigo by’imari kugira ngo na bo bashyireho amarerero yabo’’.

Iri rerero BRD yarishyizeho nyuma yo gukora urugendoshuri mu kureba uko amarerero yujuje ibisawa akora, irishoramo asaga miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ribe riri ku rwego rwiza.

BRD kandi mu korohereza abakozi bayo, yishyura 60% by’amafaranga akenerwa buri kwezi kugira ngo umwana uririmo yitabweho neza.

Iyi banki yishyura 140.000 Frw kuri buri mwana buri kwezi, umubyeyi uhafite umwana uhamara umunsi akishyura 84.000 Frw ku kwezi, uhamara igice cy’umunsi akishyura 66.500 Frw, naho umwana uhajyanwa nyuma ya saa sita avuye ku ishuri umubyeyi we akishyura 35.000 Frw buri kwezi.

Iri rerero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 35 bari mu kigero cyo hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka itatu.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abagore baba muri Serivisi z’Imari mu Rwanda (WIFR), Lina Higiro, ashishikariza ibigo n’ibitari iby’imari gushyiraho uburyo butuma abakozi babyo bakora mu buryo batanga umusaruro mwiza, burimo no gushyiraho amarerero nk’aya atuma ababyeyi bose bakora batekanye, kuko ari bimwe mu bizagira uruhare mu iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.

Ababyeyi bitabiriye ubutumire bwa BRD bishimiye irerero ryayo batahana ishyaka ryo kugira uruhare mu gushyiraho amarerero aho bakorera
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe byinshi kuri iri rerero rya BRD
Wari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo bigaruka ku kuba ababyeyi baba abagabo cyangwa abagore batanga umusaruro mwiza iyo bazi ko abana babo bari ahantu hatekanye
Umuyobozi Mukuru wa BRD akaba n’umunyamuryango wa WIFR, Kampeta Sayinzoga, yasabye abitabiriye iki gikorwa, kugira uruhare mu ishyirwaho ry'amarerero mu bigo bakoreramo
Umuyoboozi Mukuru wa NCBA Bank akaba n'Umuyobozi wa WIFR, Lina Higiro, ashishikariza ibigo n’ibitari iby’imari gushyiraho amarerero mu gutuma ababyeyi bakora neza bizeye ko abana babo batekanye
Jacqueline Nkwihoreze wahagarariye BK yavuze ko iyi banki isanganwe icyumba cy'umubyeyi, agiye gutanga ubutumwa hagatekerezwa n'uko yashyiraho irerero
Ubwiherero bw'abana baba muri iri rerero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages