00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bakora ubukorikori bagiye gufashwa na AWEP kubona amasoko

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 15 May 2015 saa 09:19
Yasuwe :

Nyuma yo guhabwa amahugurwa y’iminsi itanu ku bijyanye no gukora ibikorwa biri ku rwego rwo koherezwa hanze, abagore bakora umwuga w’ubukorikori bijejwe guhabwa ubufasha mu kubona ayo amasoko na AWEP, umuryango nyafurika washinzwe na Leta zunze ubumwe za Amerika usanzwe ufasha abagore gukomeza kwiteza imbere.

Ubwo habaga igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa no gutanga impamyabumenyi kubayitabiriye kuwa 15 Gicurasi 2015, umuyobozi wa AWEP mu Rwanda, Kamanzi Uwizera Gloria yavuze ko nyuma y’amasomo ajyanye no kuzamura ubwiza bw’ibicuruzwa byabo bagiye kubafasha kubona n’amasoko.

Yagize ati ”Twaberetse ibyo bashobora gukora kugira ngo ibyo bakora bigere ku rwego rw’isoko mpuzamahanga. Tuzakomeza no kubakurikirana kuko tubafitiye amasoko vuba aha.”

Uwizera (Uhagaze iburyo)

Yakomeje avuga ko hari ibikorwa biteganyijwe muri Nyakanga aho bazabashakira amakuru ashoboka ku masoko ndetse bakabahuza n’abantu bifuza gukorana nabo.

Mukabaziga Venantie wahuguwe yavuze ko yishimiye ubumenyi yungutse kuko buzamufasha gukurura abafatabuguzi bo mu Rwanda no mu bihugu byo hanze, akaba ahamya ko agiye gukoresha neza aya mahirwe abonye yo gufashwa kubona amasoko.

Kuva AWEP yatangira gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012 imaze guhugura abagore barenga 40, mu cyumweru gitaha ikaba iteganya guhugura abagore bakora ubukorikori bo mu Karere ka Rubavu nyuma yaho ikazatangira no guhugura abandi bakora indi mirimo itandukanye.

Mukaneza M.Ange
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages