00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bane batawe muri yombi bashinjwa kwinjiza amashashi mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 October 2017 saa 09:28
Yasuwe :

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagore abagore bane bakekwaho kwinjiza no gucuruza mu Rwanda amashashi bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Abo bagore bafatiwe mu Karere ka Burera, umwe afite imyaka 42 y’amavuko wafatanywe amaduzeni 32; uw’imyaka 35 yafatanwe amaduzeni 40; uw’imyaka 53 afatanwa amaduzeni 70 naho uw’imyaka 29 yafatanwe amaduzeni 80.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP), Innocent Gasasira, yavuze ko aba bantu bari bari mu modoka yavaga Burera yerekeza Musanze, abo bari kumwe mu modoka babona hari ibintu bakenyereyeho kuko bagaragaraga ko ari banini mu buryo budasanzwe.

Umugenzi umwe yahaye amakuru Polisi, nayo itegerereza iyo modoka mu Murenge wa Gahunga, irayihagarika basatse abo bagore basanga ibyo bakenyereyeho ni amashashi, ari nabwo bahise batabwa muri yombi.

IP Gasasira yagize ati ”Aba bagore bari basanzwe bazwiho kwinjiza mu Rwanda inzoga zitemewe ziba ziri mu mashashi ariko kubera ko babonaga ko kuzinjiza bitakiborohera kuko zidatwarika neza bigatuma bafatwa, bahisemo kwinjiza amashashi kuko yo biborohera kuyahisha no kuyinjiza mu gihugu.”

Yavuze ko kwinjiza amashashi mu Rwanda bitemewe n’amategeko, anashishikariza abantu kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko kandi akaba yangiza ibidukikije.

Yagize ati ”Turashishikariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kwirinda kwinjiza amashashi mu Rwanda, kuko amashashi yangiza urusobe rw’ibinyabuzima”.

Yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye aba bagore bafatwa, anasaba buri muturage gukomeza gukorana na Polisi mu rwego rwo gukumira no kwirinda ibyaha, barushaho gutangira amakuru ku gihe ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe, naho uyigurisha atabyemerewe, agahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages