Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango Nyarwanda udaharanira inyungu witwa Umbrella for Vulnerable. Watangiye mu 2010 ufite inshingano zo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, guteza imbere uburezi binyuze mu myuga, gufasha abadafite ubwishingizi bwo kwivuza, kurwanya ubukene binyuze mu guteza imbere abagore no gufasha abatishoboye.
Ku ikubitiro abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse bo mu Turere twa Rwamagana na Kamonyi bagera kuri 66, bahawe inkunga izabafasha kwiteza imbere, bagenerwa inguzanyo itagira inyungu ingana n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Umbrella for Vulnerable, Nsanzintwali Ayoub, yabwiye IGIHE ko ibikorwa bakora bigamije iterambere rusange rya buri Munyarwanda ariyo mpamvu bahisemo gushyiraho uyu mushinga.
Ati "Tuzajya tubasura, buri byumweru bibiri aho bakorera. Aba nibo twahereyeho, tuzagenda tubigisha kubungabunga umutungo ku buryo hatabaho gusesagura. Icyo twifuza ni uko buri Munyarwanda wese yagira ubushobozi, akiteza imbere, akibeshaho.”
Uyu muryango utegamiye kuri Leta ugizwe n’abantu bagera kuri 20 bose bahuriye ku ntego zo kurwanya ubukene mu Banyarwanda. Ni mu gihe uyu mushinga watangijwe ku wa 8 Gashyantare 2018 uzamara umwaka ahazaba hamaze gutangwa asaga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda bigizwemo uruhare n’umushinga w’Abadage, Muslimehelfen.
Mu bandi bafashijwe kwiteza imbere, harimo abagore bo mu Karere ka Nyagatare aho ‘twafashije amakoperative tubaha ibyuma bisya; i Rwamagana twafashije Abakundamuco tububakira inzu yo gucururizamo; mu Majyepfo Koperative ‘Twisungane’ twabafashije kubona ibikoresho by’ubuhinzi, tubaha ihene.”
Umbrella for Vulnerable kandi yagize uruhare mu gufasha impunzi z’Abarundi ziri i Mahama ndetse n’iz’Abanye-Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Gihembe i Gicumbi, bahabwa ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro.
Ubwo watangizwaga mu Karere ka Rwamagana, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore; Christine Musanabera, yasabye abahawe inguzanyo kuyikoresha neza ku buryo ibabyarira inyungu bakiteza imbere banateza imbere igihugu.
Abahawe inguzanyo bijeje ubuyobozi n’uyu muryango ko bagiye guharanira imibereho myiza yabo n’imiryango yabo kandi bakayicunga neza.



















TANGA IGITEKEREZO