Ibi yabitangarije muhango wo gusoza ubukangurambaga bwo gukangurira abagore kumenya uburyo bwo kwishyurana no kwizigamira bakoreshejwe telefoni ngendanwa.
Ni igikorwa cyiswe ’Gendana Konti’ cyatangijwe mu 2023 aho ku ikubitiro cyahereye mu turere twa Nyaruguru na Nyamasheke nyuma kiza gukomereza no mu tundi turere tw’igihugu.
Hakoreshejwe uburyo bwo guhugura ibyiciro bimwe by’abantu, abahuguwe na bo bakajya guhugura abandi. Mu byiciro byahuguwe mbere harimo; abagore bahagarariye abandi mu tugari, aba agent b’ibigo by’itumanaho ndetse n’intore mu ikoranabuhanga, abazwi nk’aba Digital ambassadors.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe bwari bwagaragaje ko mu turere tw’icyaro hagaragaraga icyuho mu bagore bakoresha serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko batangiza iyi gahunda bari bafite intego yo guhugura no kwinjiza abagore ibihumbi 150 muri serivisi z’imari zikoresha telefoni , ariko byarangiye besheje umuhigo ndetse banarenzaho.
Mu bahuguwe, abarenga ibihumbi 200 batabaga muri mobile money bayishyizwemo nyuma yo gusanga abenshi muri bo batari banazi uburyo buryo.
Yagize ati "Twasanze hari aho abagore batakoreshaga izi serivisi nk’uko abagabo bazikoresha. Mu mibare icyo gihe twabonaga ko abagore mu Rwanda bafite telefoni ngendanwa, 72% gusa nibo bari bafite mobile money, wareba ugasanga abagabo bo bari kuri 81%. Mu bushakashatsi twakoze twasanze abenshi baba batanazi icyo mobile money ari cyo ndetse batanumva akamaro kayo".
Yongeyeho ko kuyoboka izi serivisi z’imari bitagamije kubigisha kohererezanya amafaranga gusa ahubwo ko bizabafasha no kumenya uburyo bugezweho kandi bworoshye bwo kwizigamira babifashijwemo n’ibigo by’imari mu bufatanye na Banki Nkuru y’Igihugu.
Ati "Kugira ngo tugere ku cyerekezo 2050 cy’igihugu giteye imbere ni uko umutarage wese agera ku bukire kandi ntitwabigeraho abagore badakoresha serivisi z’imari zigezweho".
Abaturage bitabiriye iki gikorwa batanze ubuhamya ko mbere yaho abenshi muri bo bumvaga ko telefoni ikoreshwa mu guhanahana no kwandi ubutumwa gusa.
Umwe yagize ati " mbere nari nzi ko mobile money ikoreshwa n’abakire gusa. Ubu namenye uburyo nakwizigamira amafaranga kandi byoroshye ndetse nkanabasha kwishyura serivisi nkoresheje telefoni ".
Kuri ubu beretswe ndetse banigishwa bumwe mu buryo bugezweho nk’ubuzwi nka ’Byikorere’ aho ubu bazi kwiyishyurira serivisi z’Irembo bitabasabye kujya kureba umu agent.
Beretswe kandi gahunda yo kwishyurana hagati y’ibigo by’imari izwi nka ’e-Cash’ aho bavuga ko izabafasha kwishyura ibintu bitandukanye mu buryo bworoshye kandi badahenze.
Bagaragaza ko kutabasha kumenya serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga rya telefoni byatumaga akenshi basiragira bajya gushaka ababafasha akenshi bagafatiranwa mu bumenyi bucye bari bafitwe maze bakibwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yavuze ko kuba umugore atabasha kumenya serivisi z’imari bidindiza iterambere kuko umugore afatwa nka mutima w’urugo.
Avuga ko muri iki gikorwa mu Karere ka Burera babashije guhugura no kwinjiza muri serivisi z’imari abarenga ibihumbi 36 mugihe bari bihaye intego y’ibihumbi 15.
Nubwo iki gikorwa cyashyizwe k’umusozo, inzego n’ibigo bitandukanye byiyemeje ko bizakomeza gukorana na Banki Nkuru y’Igihugu mu gukomeza guhugura no gufasha abataramenya ubu buryo kubumenya.
Guverineri Hakuziyaremye yongeyeho ko ibyiciro birimo; urubyiruko, abana ndetse n’abafite ubumuga nabo bazitabwaho kugira ngo na bo bagire ubumenyi mu gukoresha serivisi z’imari kuri telefoni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!