Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015 riteganya ko 30% by’abari mu nzego zifata ibyemezo baba ari abagore.
Ibi ariko usanga uyu mubare wararenze kuko mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi umubare w’abagore uri hejuru ya 40% nubwo bikigaragara ko bakwiye kongerwa.
RALGA, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore mu Rwanda (UN Women), batangije gahunda igamije gutinyura abakobwa basoje amasomo yabo muri Kaminuza kwinjira mu miyoborere y’inzego z’Ibanze bashyirirwaho imenyereza mwuga ryishyura.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko iyi gahunda izafasha mu kurushaho gutinyura abakobwa n’Abagore mu nzego z’imiyoborere.
Yagize ati "Iyi ni gahunda yatekerejwe tumaze kubona icyuho kinini mu nzego z’ibanze, mu myanya ipiganirwa cyangwa itorerwa, aho twabonaga abagore n’abakobwa batayitabira duhitamo kubatinyura.”
Ngendahimana yagaragaje ko kuba zimwe mu nzego z’ibanze zigifite umubare muto w’abagore ugereranyije n’abagabo biterwa no kuba hakirimo kwitinya, kwisuzugura no kutigirira icyizere aboneraho kubasaba kuba indashyikirwa no gutsinda ubwo bwoba.
Kugeza u Rwanda ruri mu bihugu byimakaje iterambere ry’ihame ry’uburinganire kuko ruheruka gushyirwa ku mwanya wa gatandatu ku Isi muri raporo yakozwe na Banki y’Isi.
Kuri ubu imibare yerekana ko mu Ntego Ishinga Amategeko y’u Rwanda abagore ari 61.3%, muri guverinoma bakangana na 55%, mu banyamategeko bakangana na 51%, mu buyobozi bw’Intara bakangana na 40%, ku rwego rw’uturere abagore ni 46%, ku buyobozi bw’imirenge ni 47.8% mu gihe mu nzego z’utugari bageze kuri 47.3%.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Ngayaboshya Silas, yasabye aba bagore guharanira kubyaza umusaruro aya mahirwe bagenewe.
Yagaragaje ko Minisiteri yahisemo gutangiza iyi gahunda mu rwego rwo gukomeza guharanira ko umubare w’abakobwa n’abagore biyongera mu nzego z’ibanze bityo umurongo wo guteza imbere ihame ry’uburinganire mu Rwanda ugakomeza kwimakazwa mu nzego zose.
Kuri iyi nshuro abagore n’abakobwa 120 bagiye koherezwa kwimenyereza umwuga mu turere dutandukanye kandi mu nshingano zinyuranye bigendanye n’ubumenyi bwa buri umwe mu gihe cy’amezi atandatu.
Uwimana Chantal uzakorera mu Karere ka Kamonyi imenyerezamwuga mu ishami rishinzwe ubuhinzi, yabwiye IGIHE ko bakwiye kubyaza aya mahirwe umusaruro bakagaragaza icyo bashoboye.
Ati "Ntabwo navuga ko badusunikira mu byo tudashoboye ahubwo biri mu rwego rwo kugaragaza ibyo umutegarugori ashoboye. Hari abandi benshi babishoboye, abo rero batubereye urugero rwiza natwe tujemo kugira ngo tubigireho.”
Kagoyire Anet uzakorera mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko abantu badakwiye kubona umugore nk’umunyantege nke, asaba bagenzi be guhatana ku isoko ry’umurimo kuko biroroshye kubona akazi muri ibi bihe.
Aboherezwa mu imenyereza mwuga mu nzego z’imiyoborere ni abasoje amasomo muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, zirimo Kaminuza y’u Rwanda, ICK, INES Ruhengeri, UTAB n’abandi bagize amanota meza mu myaka bamaze mu ishuri.
Gahunda y’imenyereza mwuga abatoranyijwe kurikora bazajya bahabwa insimburamubyizi y’ibihumbi 100Frw ku kwezi. Mu myaka ibiri ishize iyi gahunda yitabiriwe n’abagore bagera kuri 230.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!