00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abagore basabwe umusanzu mu guhangana n’amakimbirane yo mu miryango (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 November 2022 saa 06:49
Yasuwe :

Abagore bagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo, basabwe gutanga umusanzu mu guhagurukira amakimbirane yo mu ngo, nk’ikibazo cyugarije umuryango nyarwanda.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyatangiwe mu Nteko rusange y’abagore bagize Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR inkotanyi mu Karere ka Gasabo yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

Umujyanama mukuru wa Madamu w’umukuru w’igihugu, Jeanne d’Arc Gakuba, yavuze ko mu rwego rwo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi by’umwihariko abagore bafite inshingano zo kurwanya ikintu cyose cyahungabanya umuryango nyarwanda.

Yagaragaje ko gutoza umwana bisaba kumufata hakiri kare, aho kurera bajeyi cyangwa ngo inshingano zose bazegurire abakozi.

Ati "Ntabwo umuntu arerwa n’ikoranabuhanga. Nibyo bifite akamaro ariko tubikoresheje nabi biratwangiza. Hari urubuga rwashyizweho na Leta rw’umugoroba w’umuryango, kandi ukwiye kuba ukora ku buryo ushobora gutanga umusaruro."

Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Uwamariya Cecile, yavuze ko indahiro abanyamuryango bashya barahira irimo ubutumwa bwinshi, ku buryo umuntu agiye ayizirikana byatuma aba umunyamuryango ushoboye kandi ufite indangagaciro zifatika.

Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye rw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’igihugu, Rwabuhihi Rose, yavuze ko niba abagore bashaka gufasha umuryango utekanye nk’abanyamuryango ba RPF, bakwiye kubahiriza indagangaciro no kuzigenderaho.

Yagaragaje ko kuba imibare yo mu mwaka ushize ya 2021 igaragaza ko mu gihe Covid-19 yavuzaga ubuhuha ibirego byerekeye amakimbirane y’abashakanye 3600 byarageze mu nkiko, ari icyuho gikomeye.

Yongeye kugaragaza ko kuba ibirego by’abana bafashwe ku ngufu byarageze ku 4000, bishimangira ko umuryango nyarwanda udatekanye, asaba uruhare rwa buri wese.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, LODA, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko Leta yakoze ibyo igomba gukora, ahasigaye ari ah’abaturarwanda mu kuzuza inshingano zo kwita ku muryango, ariko abagore bakaba ba nyambere.

Ati "Ntabwo byaturutse ku busa kuvuga ngo ukurusha umugore mwiza akurusha urugo, ni inshingano umugore wa kera yari afite kandi byahuraga neza n’ishingano zo kwita ku mibereho myiza y’abagize umuryango."

Yavuze ko kuba u Rwanda rufite abayobozi b’abagore mu nzego zitandukanye, byakabaye amahirwe akomeye yo kwita ku mibereho myiza y’umuryango.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, nibura 80% by’abayobozi b’uturere bashinzwe imibereho myiza ari abagore, 30% by’abayobozi b’uturere bakaba abagore, 61,25% mu nteko ishinga amategeko na 30% y’abagore muri guverinoma, utibagiwe n’abo mu nzego z’ibanze nk’imirenge n’utugari ndetse no mu zindi nzego z’imirimo.

Komiseri Ushinzwe uburinganire mu muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, Havugimana Francine, yavuze ko hakwiye kunozwa uburyo bw’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gutuma umuryango utekana, bikava mu magambo.

Ati "Mugerageze gukora ibikorwa bihindura ubuzima bw’abanyarwanda, uyu munsi tubigize ibyacu tukabyiyemeza, tukagerageza kugira uruhare mu gukumira amakimbirane mu muryango, byagira umumaro ukomeye."

Ubusanzwe amakimbirane yo mu rugo ateza ibibazo birimo kugwingira kw’abana, guta ishuri, ubuzererezi n’ibindi birimo n’inda ziterwa abangavu imburagihe n’ubwicanyi, bikaba imbogamizi ku iterambere ry’igihugu.

Abagore bari mu myanya y'ubuyobozi batuye muri Gasabo bari bitabiriye iyi nteko rusange
Aba bayobozi bagize umwanya wo gusabana na bagenzi babo
Abagore basabwe guhindura umuvuno mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo
Abagore bo muri Gasabo bagaragaje ubuhanga mu byo biyemeje gukora
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Marie Claire Mukasine, atanga igitekerezo
Muri iyi nteko rusange habayeho umwanya w'ubusabane
Indirimbo zigaruka ku mahame y'Umuryango zifashishijwe muri iyi nteko rusange
Umujyanama mukuru wa Madamu Jeannette Kagame, Jeanne d’Arc Gakuba, yavuze ko mu rwego rwo kubaka umuryango ushoboye, abagore bagomba kuba aba mbere
Komiseri ushinzwe uburinganire mu Umuryango FPR Inkotanyi, Havugimana Francine, yasabye abagore bagize uyu muryango gushyira mu ngiro ibyo biyemeje
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye z'Umuryango
Mukamabano Gloria yayoboye ikiganiro cyagarukaga ku kubaka umuryango utekanye
Perezida w'Urugaga rw'Abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi muri Gasabo, Rugera Jeannette, yavuze ko abagore bihaye intego yo kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango
Umugenzuzi w’Urwego rushizwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry'uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, Rwabuhihi Rose, yasabye abagore gutinyuka mu kubaka umuryango
Umuhanzi Mariya Yohana yahawe umwanya ataramira abitabiriye iyi nteko rusange
Umunyamakuru akaba n'Umuyobozi wa KC2, Mukamabano Gloria ari mu bitabiriye iyi nteko rusange
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yagararije abagore ko Leta yakoze ibyayo, bityo nabo bakwiye kwita ku nshingano zabo
Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Uwamariya Cecile, yavuze ko indahiro y'Umuryango ikwiye kujya yibukwa buri gihe
Biyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages