Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyatangiwe mu Nteko rusange y’abagore bagize Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR inkotanyi mu Karere ka Gasabo yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.
Umujyanama mukuru wa Madamu w’umukuru w’igihugu, Jeanne d’Arc Gakuba, yavuze ko mu rwego rwo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi by’umwihariko abagore bafite inshingano zo kurwanya ikintu cyose cyahungabanya umuryango nyarwanda.
Yagaragaje ko gutoza umwana bisaba kumufata hakiri kare, aho kurera bajeyi cyangwa ngo inshingano zose bazegurire abakozi.
Ati "Ntabwo umuntu arerwa n’ikoranabuhanga. Nibyo bifite akamaro ariko tubikoresheje nabi biratwangiza. Hari urubuga rwashyizweho na Leta rw’umugoroba w’umuryango, kandi ukwiye kuba ukora ku buryo ushobora gutanga umusaruro."
Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Uwamariya Cecile, yavuze ko indahiro abanyamuryango bashya barahira irimo ubutumwa bwinshi, ku buryo umuntu agiye ayizirikana byatuma aba umunyamuryango ushoboye kandi ufite indangagaciro zifatika.
Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye rw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’igihugu, Rwabuhihi Rose, yavuze ko niba abagore bashaka gufasha umuryango utekanye nk’abanyamuryango ba RPF, bakwiye kubahiriza indagangaciro no kuzigenderaho.
Yagaragaje ko kuba imibare yo mu mwaka ushize ya 2021 igaragaza ko mu gihe Covid-19 yavuzaga ubuhuha ibirego byerekeye amakimbirane y’abashakanye 3600 byarageze mu nkiko, ari icyuho gikomeye.
Yongeye kugaragaza ko kuba ibirego by’abana bafashwe ku ngufu byarageze ku 4000, bishimangira ko umuryango nyarwanda udatekanye, asaba uruhare rwa buri wese.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, LODA, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko Leta yakoze ibyo igomba gukora, ahasigaye ari ah’abaturarwanda mu kuzuza inshingano zo kwita ku muryango, ariko abagore bakaba ba nyambere.
Ati "Ntabwo byaturutse ku busa kuvuga ngo ukurusha umugore mwiza akurusha urugo, ni inshingano umugore wa kera yari afite kandi byahuraga neza n’ishingano zo kwita ku mibereho myiza y’abagize umuryango."
Yavuze ko kuba u Rwanda rufite abayobozi b’abagore mu nzego zitandukanye, byakabaye amahirwe akomeye yo kwita ku mibereho myiza y’umuryango.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda, nibura 80% by’abayobozi b’uturere bashinzwe imibereho myiza ari abagore, 30% by’abayobozi b’uturere bakaba abagore, 61,25% mu nteko ishinga amategeko na 30% y’abagore muri guverinoma, utibagiwe n’abo mu nzego z’ibanze nk’imirenge n’utugari ndetse no mu zindi nzego z’imirimo.
Komiseri Ushinzwe uburinganire mu muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, Havugimana Francine, yavuze ko hakwiye kunozwa uburyo bw’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gutuma umuryango utekana, bikava mu magambo.
Ati "Mugerageze gukora ibikorwa bihindura ubuzima bw’abanyarwanda, uyu munsi tubigize ibyacu tukabyiyemeza, tukagerageza kugira uruhare mu gukumira amakimbirane mu muryango, byagira umumaro ukomeye."
Ubusanzwe amakimbirane yo mu rugo ateza ibibazo birimo kugwingira kw’abana, guta ishuri, ubuzererezi n’ibindi birimo n’inda ziterwa abangavu imburagihe n’ubwicanyi, bikaba imbogamizi ku iterambere ry’igihugu.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!