Ni abagore batazi uko ibitotsi byo mu rukerera bisa kuko imiterere y’akazi kabo ibategeka kubyuka butaracya bajya gusanganira ’imari’ ziturutse mu Ntara.
Hagati ya saa cyenda na saa kumi inzira baba batangiye kuzihata ibirenge abandi bakitabaza moto cyangwa imodoka bitewe n’ubushobozi.
Nyabugogo ni kamwe mu duce bagana, kakaba izingiro ry’ubucuruzi bwiganjemo imboga n’imbuto aho umubare munini w’ababwitabira ari abagore.
Bigera saa kumi z’igitondo ab’inkwakuzi bamaze kurangura barimo basubira aho bakorera abandi bakabicururiza aho ku buryo amwe mu maseta saa kumi n’ebyiri aba aguhamagara, icyakora abashinzwe isuku baba babonye akazi naho ibyo gucuruza biba byarangiye.
Ni akazi kagoye ariko abagakora bavuga ko kabafatiye runini, ikigoranye ni igishoro ku bacungira ku cy’imbuzakurahira bakabikora byo gusunika iminsi nk’uko umwe yabibwiye IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Werurwe ubwo yamusanganga Nyabugogo acuruza imishandiko y’ibitunguru bya ‘poireau’.
Ati “Ntuye ku Giticyinyoni, binsaba kubyuka saa cyenda kugira ngo mbashe kugera Nyabugogo hakiri kare. Ntega igare cyangwa nkaza n’amaguru. Ndamutse ntazindutse nsanga imari yashize. Imibereho yanjye ni iyo gusunika iminsi ariko aho kwiba cyangwa kuryama nkicwa n’inzara naza hano.”
Abo bafite igishoro gito ni nabo bagorwa cyane no kubona aho bakorera kuko bashushubikanywa babyirwa ko bacururiza mu kajagari.
Umwe mu gusobanura ingorane bahura na zo yagize ati “Nk’uyu atanditse agasenda hano, arashakisha uko yakungukaho 1000 Frw cyo kurya. Ariko ubu mu kanya baraba bari kumwirukankana. Ashobora kuba atwite cyangwa ahetse umwana ugasanga yituye hasi. Ni ubuzima bugoranye ariko nta kundi twabigenza.”
Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO) uvuga ko abagore bagize umubare munini w’abagorwa no kubona akazi ugereanyije n’abagabo kandi ko nubwo abantu bakora akazi kagoye barushaho kuba benshi ku isi, abagore ari bo benshi bakagaragaramo.
Nubwo aba bagore baba babyutse kare hari ubwo batagira amahirwe yo gusubira mu ngo hakiri kare, bitewe n’uko isoko ryagenze nk’uko Muhawenimana Clementine yabisobanuye.
Ati “Mbyuka saa kumi nkajya ku muhanda gushaka umumotari. Hari igihe ngera hano nkorera saa kumi n’igice. Gusubira mu rugo biterwa n’igihe imari ishiriye. Iyo nyimaze kare ndataha nayitindana bigasaba ko ntegereza abakiliya bigatuma ntaha bitinze.”
Yakomeje ati "Ibyo kubyuka dutinze, gukora akazi kavunanye no gutaha dutinze biterwa n’uko ari ko isi iteye. Biratuvuna ariko tugize umugisha tukabona icyo kurya ntacyo byaba bitwaye. Iby’imvune cyangwa ijoro ntacyo biba bitwaye ugize amahirwe yo kubona aho upagasa.”
Mariam Mukarushema na we ayirara ku kababa ku buryo saa kumi aba ageze aho akorera (Nyabugogo) kugira ngo afate ibyo acuruza birimo imboga ziturutse Rubavu.
Iyo amaze kuzibona araziranguza ku buryo kuri we akazi gasa n’akoroshye bituma ntacyo agashinja nk’uko abisobanura.
Ati “Akazi ni akazi, nta gasuzuguritse kabaho gapfa kuba gatunze nyirako. None se niba nishyurira umwana amashuri, singire icyo nifuza ngo nkibure, akazi kanjye nagashinja iki? Mbona abagore bose bakwiye kwitinyuka bakayoboka akazi. Ese umugabo azajya mu kazi agaruke asange wicaye, buri kintu cyose ukeneye ukimusaba, ubwo urugo rwatera imbere? Umugore watinyutse gukora ntabwo asabiriza.”
Abakora akazi gaciriritse k’umushahara barasaba ubuvugizi
Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo ukomeza uvuga ko mu gihe abagabo benshi baba bafite ibyo bikorera, abagore bo baba bagwiriye mu mirimo yo mu ngo cyangwa bakorera abo bafitanye isano.
Hari aho amasaha bamara mu kazi aba akubye gatatu ay’abagabo ndetse inshuro nyinshi bakora akazi kadahemberwa cyangwa bakuramo umushahara w’intica ntikize. ILO ivuga ko abagera kuri 16% mu bagore bafite akazi mu mishinga y’abo bafitanye isano.
Bene ako kazi kaba gahemba nabi, nyirako abaho mu bukene, atagira amasezerano y’akazi kandi nta buryo bwo kumurengera afite.
Uretse kuba abagore bagwiriye mu kazi gaciriritse, hari n’abakora akisumbuyeho ariko uburenganzira bwabo butubahirizwa. Nka 60% mu bagore bafite akazi ntibagira uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara naho 66% ntibemererwa guhembwa mu gihe bari muri icyo kiruhuko.
Umwe mu bakozi ba sosiyete ishinzwe isuku muri Nyabugogo, yavuze ko abakozi baciriritse bahura n’imvune zikomeye kandi icyo bakuramo kidashyitse.
Ati “Duhera ku wa Mbere tukaminura ukwezi dukora. N’iyo urwaye usabwa gusigamo ugukorera utabikora bakagukata amafaranga y’imibyizi. Akazi tugatangira saa kumi n’ebyiri tugasoza izindi saa kumi n’ebyiri cyangwa tukazirenza.”
Yakomeje ati “Nta masezerano y’akazi tugira. Nta burenganzira bw’abakozi abakoresha bacu bubahiriza hakiyongeraho kuduhemba batinze. Muri make dukeneye ubuvugizi kugira ngo abakoresha bacu ntibakomeze kudukandamiza bityo natwe twibone mu munsi wacu [Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore] naho ubundi ubuzima ni bubi.”
Amafoto: Yuhi Augustin


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!