00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore biga gufotora, bafite intumbero yo gukura bagenzi babo mu bwigunge

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 27 February 2015 saa 11:51
Yasuwe :

Abagore bahoze mu buraya, abacuruzaga ku gataro ndetse n’abafite ubumuga butandukanye bigishwa gufotora no gufata amashusho n’umuryango “Kemit” bavuga ko na bo bazajya kubyigisha abandi bahuje amateka, bakanabakorera ubuvugizi hagamijwe kubakura mu bwigunge.

Binyuze mu mushinga wayo wiswe Isura y’ubuzima (Faces of Life) Umuryango Kemit ukorera mu Rwanda urimo guhugura abagore, bigishwa gufotora no gufata amashusho kugirango bo bazi ubuzima banyuzemo, bafashe bagenzi babo bakiburimo na bo babuvemo.

Mu gihe cy’umwaka abo bagore bigishwa uburyo bwo kugaragaza ubuzima banyuzemo mu mafoto ndetse no mu mashusho, ku buryo bereka bagenzi babo inzira itoroshye banyuzemo nyamara bakagira aho bigeza mu iterambere, byatuma na bo bahindukira bakava mu bwigunge kuko baba babona ari bagenzi babo babwira.

Bemeza ko nibarangiza amasomo gufotora no gufata amashusho bizabatunga kuko ntabagore benshi babikora mu Rwanda

Aline Mukamwezi (yahinduriwe amazina) watoranyijwe mu ishyirahamwe “Abiyemeje guhinduka” ryakoraga uburaya mu Karere ka Huye ahitwa i Tumba, avuga ko ibyo bigishwa bizatuma agenda akigisha bagenzi be, gufotora bakabigira umwuga dore ko mu byaro cyangwa mu Mujyi ntaho wasanga abagore bafotora haba mu makwe cyangwa mu bindi birori.

Ati “Nka njye wari indaya ninjya mu kazi ko gufotora nkagaragaza ko nyuma yo kubivamo nahinduye ubuzima, kwegera bagenzi banjye bakibirimo ngo mbaganirize bizanyorohera, kuko usanga iyo ari undi muntu batazi bamutinya ntibagire n’icyo batangaza, ariko njyewe imvugo bakoresha n’imyitwarire yabo ndayizi.”

Biga bashishikaye, bafite inyota yo kumenya ngo bazahindure ubuzima bwabo

Yamuragiye Alice wacuruzaga agataro, avuga ko nk’umuntu uzi umubabaro ababikora bahura na wo kubabwira ubuzima n’uburyo yabivuyemo byamworohera, kuko n’iyo atavuga yabereka amafoto n’amashusho bakirebera.

Asobanura impamvu y’ayo mahugurwa, Innocente Mukeshimana umuhuzabikorwa wungirije wa KEMIT yagize ati “Ahanini abantu bahuye n’ibibazo bagaheranwa n’agahinda igituma babaho nabi cyane ni ubwigunge no kubura uwo baganira. Mu buryo rero bwo kubafasha mu kwivana muri iki kabazo, KEMIT yabateguriye amahugurwa ku bijyanye no gutunganya amajwi n’amashusho, bikazaba inzira yo kunyuzamo ubuhamya bwabo, bagafunguka.”

Bigishwa gufotora no gufata amashusho ngo bazahindure ubuzima bwa bagenzi babo

Yakomeje avuga ko abahuguwe nibabwira abandi ubuzima bwabo, bizabagirira akamaro haba ku ruhande rwabo ndetse n’ababumva, kuko bize umwuga uzabagirira akamaro no mu buryo bwo guhinduka abanyamwuga mu gutunganya amajwi n’amashusho, cyane ko babigisha kubara inkuru hakoreshejwe amashusho.

Abagore barimo kwiga gufotora no gufata amashusho bahamya ko uretse kuba abagore bagiye biheba kubera ibibazo ntibabone uwo baganira ako gahinda bazabaganiriza bikabaruhura, bazanabasobanurira uburyo bwo kumenya ko hari icyo bashoboye gukora bakiteza imbere uko ubuzima bwaba bwarabashaririye kose.

Umushinga Isura y’ubuzima “Faces of life” wateguwe n’Umuryango Kemit ari na wo uwushyira mu bikorwa, ukaba uzamara imyaka itatu.

Ufotora amenya uko izuba rimeze ngo bitamwangiriza amafoto

Abagenerwabikorwa bawo b’ibanze ni abagore bagiye bahura n’ibibazo mu buzima baziga gufotora no gufata amashusho nk’uburyo bwo kwihangira imirimo ndetse n’isanamitima ryo gutuma bakira ibikomere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages