00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Abagore bashyizeho gahunda ya ’Tuzitire tutaronerwa’ mu guhashya amakimbirane yo mu ngo

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 4 September 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Abagore bari mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu ntara y’Iburengerazuba bashyizeho gahunda ya “Tuzitire tutaronerwa” igamije gukemura bimwe mu bibazo urubyiruko ruhura na byo no kongera kubanisha neza ingo zifitanye amakimbirane.

Ibi byagarutsweho ubwo bari mu nteko rusange y’igihugu y’abagore yabereye mu karere ka Karongi, aho basabwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye yo kuba igihugu gikize mu 2050.

Bamwe mu bagore baganiriye na RBA, batangaje ko batangiye gahunda ya “Tuzitire tutaronerwa” igamije gukemura bimwe mu bibazo urubyiruko ruhura nabyo birimo ihohoterwa, no gukemura amakimbirane yo mu ngo.

Umwe yagize ati “Tumaze kubona ko hari abana baterwa inda zitateganyijwe, tumaze kubona ko umuryango nyarwanda usenyuka kubera amakimbirane, twaricaye turasesengura dusanga dukemura ibibazo byarenze inkombe ni bwo twatangije iyi gahunda.”

Iyi gahunda yitezweho kugira uruhare mu kuganiriza abana kuva bakiri bato kugira ngo babashe kugira urubyiruko ruzima mu gihugu, no kuganiriza abana uburyo bakwiye kwitwara ku gitsina gabo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yatangaje ko intego aba bagore bihaye yo guharanira imibereho myiza y’umuryango iterambere bose bashyize imbere, bizagerwaho vuba.

Yagize ati “Abagore icyo tubatumye dushingiye ku ntego bihaye, ni uko bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje kuko twabonye ifite uruhare runini.”

Bamwe mu bagore bahagarariye abandi ku rwego rw’Intara y’iburengerazuba babwiwe ko uruhare rwabo ari ntagereranwa mu kugera kuri iyi ntego kuko uruhare rwabo rukenewe cyane.

Zimwe mu ntego aba bagore bihaye harimo guherekeza ingo ebyiri muri buri mudugudu zikivana mu bukene, ibintu bizatuma ingo 7.300 ziva mu bukene mu ntara yose, no kuvana abana 12.000 mu mirire mibi, naho ingo zigera ku 3700 zizaganirizwa zikemurirwe amakimbirane.

Abagore bo mu Burengerazuba bitezweho uruhare mu iterambere y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages