Mu mwaka wa 2012, abagore mu Rwanda bari miliyoni 3,626,238 aho buri mwaka babyaraga abana bagera ku bihumbi 321.506.
Intara y’Uburasirazuba n’Amajyaruguru zihariye umubare munini w’ abana bavuka, aho umugore abarirwa abana barenga 4 , mu gihe mu mujyi wa Kigali umugore abyara abana barenga 3.
Muri rusange, iri barura ryagaragaje ko umugore umwe mu Rwanda abyara abana 4 mbere yo gucura.
Nubwo bimeze gutya ariko, iyi mibare igaragaramo igabanuka ry’umubare w’ abana ku mugore mu myaka ishize, ryihuse cyane guhera mu mwaka wa 1978 kugera mu 1990, aho umubare w’ ubwiyongere wavuye ku baba barenga 8 ukagera kuri 6 ku mugore.
Gusa , iri gabanuka ryaje kugenda buhoro ku buryo mu 2000 bari bageze ku bana barenga 5 ku mugore.
Mu gihe abana barenga ibihumbi 300 aribo bavuka buri mwaka, umubare w’abapfa wo uri ku kigero cyo hasi kuko abapfa barenga ibihumbi 80.
Ni mu gihe icyizere cyo kubaho mu banyarwanda kiri ku myaka 64 nkuko byagaragajwe na Banki y’Isi mu mwaka wa 2013.
Abapfa bagabanutse cyane hagati y’ umwaka wa 1978 na 2012, bava ku bantu 17.1 ku gihumbi bagera kuri 7.7 ku gihumbi.
Uko ubumenyi bujyanye n’ amashuri buzamuka, ni nako kubyara abana benshi byagiye bigabanuka, kuko mu gihe bwari bumaze gusakara mu gihugu ari nabwo abana bavuka bagabanutse.
Imibare yagaragajwe n’igenzura ku bwiyongere bw’abaturage n’ubuzima bwabo, DHS (Demographic and Health Survey), mu mwaka wa 2010, yerekanye ko abakoresha uburyo butandukanye mu kuboneza urubyaro bagenda biyongera buri mwaka.
Mu mwaka wa 2000, abakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro bari kuri 4%, 10% mu 2005, 27% mu 2007 na 2008, ndetse na 45% mu mwaka wa 2010.
Kugeza ubu, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko nta mibare ihari yerekana uko uburyo bwo kuboneza urubyaro buhagaje kuko ishyirwa ahagaragara buri myaka itanu. Imibare igezweho izagaragazwa muri Kamena 2015.



















TANGA IGITEKEREZO