Iyi nama iri kuba ku nshuro ya gatatu yitabiriwe kandi na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye igaruka ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu.
Mu nama nk’izi zabanje, abagore bo muri uru rugaga bagiye bafata ingamba zitandukanye zirimo kuba umusemburo w’impinduka mu myumvire no mu iterambere bahereye mu Mudugudu batuyemo; kugira uruhare mu kwihutisha gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana b’Abanyarwanda kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mu mitekerereze no mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
Mu bindi baganiriyeho harimo kuba ku isonga mu kurwanya no gukumira ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina hagamije kubaka ishema n’agaciro by’Umunyarwanda.
Amafoto: OGS



















TANGA IGITEKEREZO