00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bo muri RPF bahuriye mu nama yitabiriwe na Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 April 2017 saa 01:41
Yasuwe :

Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi bateraniye mu nama nkuru ya gatatu yabo yitabiriwe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wawo.

Iyi nama iri kuba ku nshuro ya gatatu yitabiriwe kandi na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye igaruka ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu.

Mu nama nk’izi zabanje, abagore bo muri uru rugaga bagiye bafata ingamba zitandukanye zirimo kuba umusemburo w’impinduka mu myumvire no mu iterambere bahereye mu Mudugudu batuyemo; kugira uruhare mu kwihutisha gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana b’Abanyarwanda kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mu mitekerereze no mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Mu bindi baganiriyeho harimo kuba ku isonga mu kurwanya no gukumira ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina hagamije kubaka ishema n’agaciro by’Umunyarwanda.

Depite muri EALA, Oda Gasinzigwa; Madamu Jeannette Kagame na Guverineri Mureshyankwano Marie Rose w'Intara y'Amajyepfo ni bamwe mu bitabiriye iyi nama
Madamu Jeannette Kagame na Depite uhagarariye u Rwanda muri EALA, Oda Gasinzigwa
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi na Rwiyemezamirimo Therese Dusabe bitabiriye iyi nama

Amafoto: OGS


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages