Imibare igaragaza ko mu Rwanda hamaze kubarurwa abarwaye kanseri y’inkondo y’umura 1304 n’abagore 921 yahitanye bari muri iyo myaka izasuzumwa ndetse abari muri icyo cyiciro bagahabwa urukingo.
Igikorwa cyo gusuzuma no gukingira iyo kanseri kizakorerwa mu bigo nderabuzima 77 bya leta n’ibitaro birindwi byo mu Turere dutanu aritwo Gatsibo, Nyamasheke, Musanze, Huye na Nyarugenge.
Kugeza ubu abakobwa 93% uhereye ku myaka 12 bamaze guhabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura nk’uko Rwanda Today yabitangaje.
Abakobwa batararuhabwa biteganyijwe ko bazagerwaho n’iyi gahunda mu mushinga uzamara imyaka ibiri uhereye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2019, ugamije kwifashisha ikoranabuhanga rishya mu gusuzuma.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko nubwo u Rwanda rufite ingamba zitandukanye zo kurwanya kanseri, rwashyizwe mu bihugu bifite byugarijwe na kanseri mu Karere, aho ubwandu bushya bwari ku gipimo cya 31.9/100.000 na 24.1/100.000 by’abo yica.
Kanseri y’inkondo y’umura ishyirwa ku mwanya wa kabiri mu zikunze kwibasira abagore kandi zikica benshi. Agakoko ka Human Papillomavirus kihariye 99.7% mu gutera kanseri y’inkondo y’umura.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya kanseri mu kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Uwinkindi François, yagize ati “Twatangije ikoranabuhanga rishya kugira ngo tubashe kubona agakoko gatera iyo kanseri hakiri kare.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba we yagize ati “Abagore bagomba gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura buri myaka itanu naho abafite virus itera Sida bagapimwa buri mwaka.”
Raporo y’ikigo gikora ubushakashatsi kuri kanseri n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, igaragaza ko mu 2008 ko abantu 34.5/100.000 bari bafite kanseri y’inkondo y’umura naho 25.4/100.000 irabica.
Iyo raporo igaragaza ko abagore bayirwaye bashya bari ku gipimo kinini ugereranyije n’abarwaye kanseri y’ibere, iy’ubura n’iy’igifu.





Ibitekerezo 0