00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore mu buyobozi ntiboroherwa no guhuza inshingano z’urugo n’akazi ka buri munsi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 10 June 2015 saa 02:08
Yasuwe :

Bamwe mu bagore bari mu myanya y’ubuyobozi bahura n’inzitizi zitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi kuko baba basabwa no kwita ku nshingano z’urugo, ndetse rimwe na rimwe ntibabyumve kimwe n’abo bashakanye, kubera kumara igihe kitari gito batari mu rugo.

Politike y’uburinganire mu Rwanda yahaye amahirwe abagore bagera kuri 30% muri buri rwego rufatirwamo ibyemezo, ibi bituma abagore batari bacye bafatanya inshingano z’urugo n’iz’ubuyobozi.

Mu kiganiro cyaciye kuri Family TV, Umuraza Landrada, Komiseri muri Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, wigeze no kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko hari inzitizi ba “Mutima w’Urugo” (Abagore bari mu myanya y’ubuyobozi) bahura na zo, ahanini bitewe n’ingengabihe y’akazi uko iba iteye.

‘Amasaha menshi umugore w’umuyobozi ayamara hanze y’urugo’

Umuraza ati “Iyo ufite abana batoya batazi icyo gukora bigusaba kuzinduka cyane ukabyuka nibura saa kumi n’imwe za mu gitondo, ukabategura kugirango bajye ku ishuri...kandi bikagusaba na none ko nibura saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uba wageze mu rugo...ariko hari n’igihe uba ufite inshingano zigusaba kurenza ayo masaha.”

Abagore mu myanya y'Ubuyobozi bari mu Itorero rya "Mutima w'Urugo"

“N’ubwo bigaragara ko imuhira ahaba igihe gitoya, ntibimubuza kuguma akurikirana ibyo mu rugo. Byanze bikunze ntibigukuraho za nshingano...ukomeza gukurikirana ibyo mu rugo. Inshingano z’akazi urazikurikirana n’izo mu rugo ukazikurikirana.”

Kuri iki kandi yongeraho ati “Sinakubwira ko byose bitungana 100%, hari igihe uko uba wabisize imuhira atariko ubisanga, kuko uba wamaze kujya mu nshingano z’akazi na ko usabwa gutunganya...ukagera kuri wa musaruro usabwa. Birumvikana ingorane zirahari ntabwo hose wavuga ngo biratungana uko ubitekereza.”

Umwanya wo kuganiriza abana hari igihe ubura

Kubona umwanya wo kuganiriza abana no kwita ku burere bwabo, ni inshingano z’abashakanye, bitabaye ibyo ni hahandi usanga abana babuze uburere, bigize ibyigenge kuko babuze umuntu ubaha umurongo.

Ati “Kurera tugomba gufatanya kugirango turebe ko ahari icyuho cya Mama wenda Papa ahaba. Umugore w’umuyobozi nka Mutima w’urugo arebwa na byinshi agasabwa byinshi, kandi byose agasabwa kubyuzuza, bimusaba gukora igihe n’imburagihe.”

Ngo hari n’igihe bishobora guteza amakimbirane hagati ye n’uwo bashakanye, ati “Hari igihe umugabo avuga ati ‘ariko igihe cyose wagiye igihe cyose wagiye...ugasanga bizanye amakimbirane hagati yanyu. Ugasanga uko kubura kwawe mu rugo ntakwihanganiye. Kuko iyo abuze iki agasanga hari ibyo wari kuba wakoze iyo uhaba, ni ukuvuga rero ngo bimugiraho ingaruka. Uretse na za ngaruka zindi tubona no ku burere bw’abana hari n’igihe bigira ingaruka ku mibanire yanyu ubwanyu.”

Politike y’uburinganire yo gushyira umugore mu nzego zifata ibyemezo aho ntishobora kuzateza ikibazo mu bihe bizaza?

Umuraza ati “Nibaza ko politike y’uburinganire itari ikwiye guteza ibibazo nubwo tutirengagiza y’uko hari aho biri. Abagore ni igice kinini cy’abanyarwanda. Ntabwo watekereza guteza igihugu imbere ngo usige cya gice kinini...ni imbaraga z’igihugu uba wirengagije. Wenda ibibazo bijyanye n’umuco wacu ni byo tugomba gukomeza tugahangana na byo.

Inama zigirwa umugore w’umuyobozi...

Umuraza Landrada, avuga ko abagore b’abayobozi bakwiye gutegura ibyo bakora, bakagira gahunda ngenderwaho, bakagira igihe cyo gukora ibyo mu rugo n’igihe cyo gukora ibyo basabwa mu kazi nk’abayobozi, n’uwo bashakanye (umugabo) akamworohereza.

Ikiganiro mu mashusho (Video):

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages