00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore n’abakobwa 20 bagiye gukarishya ubumenyi ku hazaza h’ibigo by’imari mu Rwanda

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 14 September 2023 saa 05:54
Yasuwe :

Ikigo Mpuzamahanga cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi mu by’Imari, Chartered Institute for Securities & Investment (CISI), cyatanze buruse ku cyiciro cya mbere cy’abagore n’abakobwa 20 bakora mu bigo by’imari mu Rwanda, zizabahesha kwiga amasomo y’igihe gito arimo n’abafasha gukarishya ubumenyi ku hazaza h’ibigo by’imari.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya I&M Bank Rwanda mu Mujyi wa Kigali ku wa 13 Nzeri 2023, witabirwa n’Umuyobozi wa WIFR akaba n’Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda Plc, Lina Higiro; Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura; Umuhuzabikorwa w’iyi gahunda hagati ya CISI na WIFR, Martha Mwiza Birungi n’abahagarariye andi mabanki afite abakozi bahawe izo buruse.

Ni buruse zitanzwe mu bufatanye n’Ihuriro ry’Abagore bakora mu Bigo by’Imari mu Rwanda (Women in Finance Rwanda, WIFR), abazihawe bakaba banasanzwe ari abakozi ba banki zisanzwe ziba mu Ihuriro WIFR zirimo I&M Bank Rwanda n’izindi.

Bazigishwa n’abarimu ba CISI ndetse bige hifashishijwe iyakure mu gihe cy’umwaka umwe, banahitemo amasaha atabangamiye inshingano bafite zirimo n’akazi basanzwe bakora.

Abahawe izi buruse baziga amasomo ajyanye n’ahazaza h’ubukungu bwa za banki ndetse n’uko ibigo by’imari byafasha mu guhashya ibyangiza Isi bigateza imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko izi buruse ari umusaruro w’imbaraga WIFR iri gushyira mu gutuma banki zikorera mu Rwanda zisenyera umugozi umwe aho kumva ko zihanganye mu bucuruzi.

Ati ‘‘Ubufatanye hagati ya Women in Finance ndetse n’amabanki, hari ibintu bibiri cyangwa bitatu by’ingenzi navuga burimo kuzana. Icya mbere ni uko amabanki arimo gukorana aho kugira ngo turebane buri gihe nka ba mukeba, nk’abantu bakora ubucuruzi ku giti cyabo, ubu turimo gufatanya.’’

‘‘Icya kabiri, biradushimishije cyane kubona abagore bahabwa ijambo mu bigo by’imari. […] icyo bizadufasha ni uko n’abandi bose bakiri hasi b’abana bato, bazatinyuka bakazamuka bazi ko ibigo by’imari kubikoramo, kubiyobora, ari ikintu gishoboka no ku bakobwa. Ibi bizatuma batinyuka ndetse bongere n’umwete mu myigire yabo.’’

Umukozi wa BK, Giraneza Nirere Anne Marie, uri mu bahawe buruse, yavuze ko ari iby’agaciro kwibona muri 20 bazihawe kandi barahatanye ari 50, akaba agiye no kwiga yishyurirwa 100% mu gihe abashaka kwiga ayo masomo bishyura ikiguzi kinini.

Ati ‘‘Kuri njyewe ndishimye cyane, nta kindi kirenze ibyishimo. Twasabye kwiga turi benshi, kubona ndi umwe mu batoranyijwe ni amahirwe nk’uko babivuze. Ni amasomo abandi bantu bahabwa bishyuye, kuyabonera buruse ni amahirwe nyine ngomba gukoresha uko bikwiye.’’

Ibi abihuriraho n’undi mukozi wa NCBA Bank Rwanda na we uri mu bahawe buruse, Jessica Kayirebwa, uvuga ko aya ari amahirwe akomeye ku b’igitsinagore, yongeraho ko ubumenyi bagiye guhabwa bazabukoresha mu guteza imbere ibigo by’imari mu Rwanda bakabikora ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa WIFR akaba n’Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda Plc, Lina Higiro, yibukije abahawe izi buruse ko u Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cy’imari kandi bikazagirwamo uruhare n’abakozi bafite ubushobozi, abasaba gusigasira aya mahirwe bahawe kuko bitezweho kugira uruhare muri izo mpinduka.

Ati ‘‘Uburyo bwonyine bwo kuba igicumbi cy’imari ni uguhatana. Rero nk’abagore ntitwasigazwa inyuma. Ni ukuhe guhatana mwifitemo? Mwahatana ku rwego mpuzamahanga? (…) Mushobora guhangana n’Abanya-Kenya, Abanyafurika y’Epfo. Aha rero ni ho twisanga, dukeneye guhatana bitewe na serivisi dutanga.’’

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’itangwa ry’izi buruse hagati ya CISI na WIFR, Martha Mwiza Birungi, yavuze nubwo iki ari icyiciro cya mbere, bizeweho kuzabyaza umusaruro ubumenyi bazunguka bakabukoresha ku rwego mpuzamahanga hatezwa imbere ibigo by’imari, ndetse bagaharura inzira bagenzi babo bazahabwa amahirwe nk’ayo mu byiciro bikurikira.

Byari ibyishimo ku bahawe buruse
Abahawe izi buruse bavuze ko amahirwe bahawe bagiye kuyabyaza umusaruro bakaba abazana impinduka nziza mu bigo by'imari mu Rwanda, ku buryo bazanabibera abayobozi beza
Umuyobozi wa I&M Bank, Benjamin Mutimura, yashimiye uko WIFR iri gutuma banki zo mu Rwanda zikorera hamwe, ibinagaragarira muri buruse zatanzwe ku bagore n'abakobwa bazikoramo
Umuhuzabikorwa w’itangwa ry’izi buruse hagati ya CISI na WIFR, Martha Mwiza Birungi, yavuze ko abahawe izi buruse bitezweho umusaruro n'ubwo ari icyiciro cya mbere
Umuyobozi wa WIFR akaba n’Umuyobozi mukuru wa NCBA Bank Rwanda Plc, Lina Higiro, yagize umwanya wo gusabana n'abahawe buruse, mu biganiro byuje impanuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages