Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro, yabitangaje ku wa 18 Gicurasi 2026, mu gikorwa cyo gutangiza icyiciro cya 8 cy’amahugurwa yo gutegura abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitegura kurangiza ibihano.
Ni amahugurwa yashyizweho mu ntangiriro za 2025 nyuma y’aho hagaragaye ubwiyongere bw’ingengabitererezo ya Jenoside, ubusesenguzi bukerekana ko yiganje mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi barangizaga ibihano batarahindutse by’ukuri.
Komiseri w’agateganyo ushinzwe kugorora muri RCS, Olive Mukantabana, yavuze ko abagororwa bahabwa inyigisho zirimo n’imyuga n’ubumenyi ngiro ariko ko hongeweho n’amahugurwa ku bahamijwe Jenoside bitegura gutaha.
Mu 2025 ubushakashatsi bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigeze kuri 95,3%.
Eric Mahoro yavuze ko iki gipimo ari umusaruro w’ingamba Leta yafashe zirimo ubutabera bwunga, kunoza imitangire ya serivisi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu buryo budaheza.
Yavuze ko mu bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda harimo ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha urwango aho usanga hari abantu bakuru batabwiza abana babo ukuri, bakavuga ko batazi neza ibyabaye.
Ati “Kwihagararaho no gutsimbarara ko ntacyo wakoze ibyo ntacyo byadufasha”.
Eric Mahoro yavuze ko agereranyije imyitwarire y’abafungurwa barangije aya mahugurwa n’abatarayakoze abona hari itandukaniro kuko umwanya bamara mu mahugurwa biga byinshi birimo kwerekwa aho igihugu kigeze mu kwiyubaka k’umuryango, urugendo ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, bakibutswa n’ibyo bakwiriye kwirinda biba byaragiye bigaragara kuri bagenzi babo birimo isubiracyaha, ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo zibiba urwango no kubeshya urubyiruko.
Ati “Abanyuze muri aya mahugurwa biratanga icyizere ko bahindutse by’ukuri. Bigaragarira mu buhamya bw’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababana nabo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko mu nteko z’abaturage baha abaturage amakuru ko hari abahamijwe ibyaha bya Jenoside bari mu mahugurwa kandi ko bitegura gutaha.
Ati “Mbere wasangaga mu nteko z’abaturage, Umuganda no mu nama aba bantu barangije ibihano batazamo. Iyo umuntu yasohokaga agakomeza kumera nk’uri mu gifungo niho havaga isubiracyaha, ariko ubu ubasanga mu nteko no mu bikorwa byo kwibuka bigaragaza ko aya mezi bamara hano ababohora ari nayo mpamvu dukora ibishobora kugira ngo tubohore n’abaturage bazabakira”.
Icyiciro cya munani cy’aya mahugurwa cyitabiriwe n’abagororwa 645 bavuye mu magororero atandukanye. Abayitabiriye biganjemo abakomoka mu Ntara y’Amajyepfo kuko harimo 107 bakomoka mu Karere ka Huye na 56 bo mu Karere ka Gisagara.
Muri aba bagororwa abagera kuri 221 bamaze imyaka 30 bari mu igororero



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!