00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagororwa batanu batangiye ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 November 2017 saa 10:36
Yasuwe :

Abanyeshuri batanu bari muri Gereza ya Nyagatare nabo batangiye ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nk’abandi bari kubikora hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri, abanyeshuri 142,305 barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ayisumbuye; batangiye gukora ibizamini bya leta, n’abigira muri gereza hakoze batanu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa b’abagororwa, CIP Hillary Sengabo yabwiye IGIHE ati “Ni batanu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye,bose ni abahungu. Bakoreye kuri GS. Nyagatare, bakoze nyuma y’abandi 16 bakoze ikizamini cy’amashuri abanza mu cyumweru gishize.”

Umwe mu banyeshuri bakatiwe imyaka irindwi y’igifungo azira icyaha cyo gufata ku ngufu, nawe ari mu bishimira ko yageze muri gereza agakomeza akiga, none akaba asoje icyiciro rusange.

Yagize ati “Ngifungwa numvaga ubuzima burangiye, ndiheba ariko aho naviriye i Musanze aho nafatiwe nkazanwa hano mu kigo ngororamuco cya Nyagatare byaramfashije cyane nasanze biga, narinzi ko kwiga birangiye. Ubuzima bw’ishuri bwarakomeje.”

Yongeye ati “Twarateguwe, ikigo cyaradufashije, abarimu, RCS (Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa b’abagororwa baradufasha, baduha ubumenyi ndetse n’ibikoresho barabiduha, uyu munsi twari dutegereje urageze tugiye kubikora, twariteguye kandi nizeye ko njye na bagenzi banjye mpagarariye tuzatsinda.”

Akomeza atanga inama ku bandi bana badafunze yo kwirinda ibyaha bishobora gutuma bafungwa, akanashima Leta yashyiriyeho amahirwe abafunze yo kwiga bakanakora ibizamini.

CIP Hillary Sengabo yabwiye IGIHE ko abana baba barahamwe n’ibyaha iyo batsinze ik izami cya Leta bakomeza kwiga mu mashuri gereza ifite.

Yagize ati “Kugeza ubu dufite amashuri y’imyuga kuri Gereza, nta cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye gihari ariko dufite amashuri y’imyuga itandukanye. Ni ukuvuga ngo uwatsinda ashobora gukomereza muri iyo myuga.”

Abagororwa batanu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages