00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagororwa batorotse bateje ihagarikwa ry’Umuyobozi wa Gereza ya Huye

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 28 August 2013 saa 07:24
Yasuwe :

Muri Gereza ya Huye haherutse gutoroka abagororwa batanu umwe muri bo agatabwa muri yombi, Umuyobozi wayo yahise ahagarikwa by’agateganyo na ho abacungagereza babiri bari mu buroko.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kanama 2013, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko ubwo muri Gereza ya Huye abafungwa batorokaga, abacungagereza babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa, na ho umuyobozi wa Gereza (…)

Muri Gereza ya Huye haherutse gutoroka abagororwa batanu umwe muri bo agatabwa muri yombi, Umuyobozi wayo yahise ahagarikwa by’agateganyo na ho abacungagereza babiri bari mu buroko.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kanama 2013, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko ubwo muri Gereza ya Huye abafungwa batorokaga, abacungagereza babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa, na ho umuyobozi wa Gereza Muogororotsi Prosper ahagarikwa by’agateganyo.

Si icyo kibazo cyonyine kivugwa mu magereza, kuko mu cyumweru gishize abagororwa bo muri Gereza ya Bugesera (Rilima) badukiriye abacungagereza babahata inkoni bigeza n’ubwo bane bajyanwa mu bitaro, hari kandi n’umwe mu bagororwa wo muri Gereza ya Muhanga uherutse kuraswa ahasiga ubuzima ngo ashatse gutoroka.

Ibyo byose byatumye ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rugirana inama n’abayobozi b’amagereza bose kugira ngo bigire hamwe icyakorwa, ibibazo nk’ibyo bicike mu magereza.

Mbere yo gufata ingamba habaye gusesengura ibibazo biri hirya no hino mu magereza, ariko muri rusange basanga umutekano w’imfungwa n’abagororwa ucunzwe neza muri gereza zose. Ibibazo byabaye muri Gereza ya Huye n’iya Bugesera (Rilima) bigomba kubera urugero abayobozi b’andi magereza; ariko kandi hari n’abakozi ba RCS badohotse ku nshingano zabo bafatanya icyaha n’abagororwa.

Umutekano ugiye gukazwa

Mu myanzuro yafashwe harimo kunoza uburyo bwo gucunga umutekano kuri za Gereza, kwihutisha gukemura ibibazo by’imfungwa n’abagororwa hakiri kare, guhita baha amahugurwa abacungagereza, kongera imbaraga mu kubaka gereza nshya zujuje ibipimo no gusana izishaje, kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kugorora no guhindura imyumvire y’imfungwa n’abagororwa, kunoza uburyo bwo kugenzura urujya n’uruza rw’abantu kuri Gereza ariko bitabangamiye umutekano; buri muyobozi wa gereza yasabwe kugenzura ibishobora guhungabanya umutekano wa gereza ashinzwe, cyane cyane ibyakwinjira bitewe cyangwa bifitanye isano na ruswa.

Havuzwe kuri byinshi

Ku birebana n’umugororwa warashwe, Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Mary Gahonzire, yagize ati “uwo mugororwa yashatse gutoroka, umucungagereza yamurashe mu kibero ariko arava cyane. Yajyanywe kwa muganga nyuma aza kugwayo. Ubundi iyo umugororwa ashatse gutoroka, umucungagereza asabwa kurasa hejuru, iyo adahagaze abikora incuro eshatu, iyo yanze ni bwo ashobora kumurasa ariko na bwo aho adashobora kumwica.”

Ku birebana n’abo batoroka, Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Maj. Gen. Paul Rwarakabije, yatangaje ko umugororwa aba afunze kubera icyaha aba yakoze, gutoroka rero na byo ni ikindi cyaha aba akoze. Ati “Abo batorotse baracyashakishwa ariko umwe yarafashwe.” Ku birebana n’abakubise abacungagereza, yagize ati “Gusaka muri Gereza byemewe n’amategeko; abakubise abacungagereza rero bakoze amakosa, bagomba guhanwa.”

Ku birebana n’uko hari amakuru atangwa na bamwe mu bagororwa ndetse n’imiryango yabo ko hari abakoze Jenoside baba bagiye guhabwa imbabazi, Mary Gahonzire yavuze ko imbabazi rusange zitangwa ku bantu batakoze icyaha cya jenoside kandi na zo hari inzira bigomba kunyuramo. Avuga ko hari abakorewe amadosiye akaba yarajyanwe mu bushinjacyaha bukuru na bwo bukazayashyikiriza Minisiteri y’ubutabera, akabanza gusuzumwa bakabona gufata icyemezo.

Komiseri Mukanyangezi Dative ushinzwe kugorora mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, kuri icyo kibazo atangaza ko igihe cyose abantu bafunze bahora bifuza kubona ibihuha cyangwa se icyatuma basohoka muri gereza. Avuga ko nta mbabazi ku bakoze Jenoside bakatiwe n’inkiko kandi ko ayo makuru ari ibihuha.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages