Iki gikorwa cyateguwe kuri uyu wa Gatanu, kirabera rwagati mu ishyamba rya Nyungwe hamwe mu ho ibyo bitero byagabwe.
Ibi bitero byagabwe mu murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu murenge wa Kitabi na Uwinkingi muri Nyamagabe ndetse no muri Rusizi na Nyamasheke byose byiciwemo abaturage icyenda, abandi birabahungabanya bikomeye, abandi bakurizamo ubumuga budakira.
Muri ibyo bitero kandi hatwitswe imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo indi iratwika.
Igikorwa cyo kubibuka no kwamagana iterabwoba rya FLN cyatangiriye mu Mudugudu wa Kintobo mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Ngirababyeyi Desire ni umushoferi wari utwaye imodoka irimo abagenzi ku wa 15 Ukuboza 2018 mu muhanda Rusizi -Nyamagabe mu ishyamba rya Nyungwe, mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Inyeshyamba za FLN zayitegeye hamwe n’izindi, zicamo abantu abandi zirabakomeretsa.
Mu buhamya bwe yavuze ko yahageze asanga inyeshyamba za FLN zateze imodoka ya mbere, ahita agonga igiti zari zatambitse mu muhanda maze zitangira kubarasa.
Ati “Baraturashe imodoka iramanuka igwa munsi y’umuhanda, mpita mena ikirahure nsohokamo ndirukanka na bamwe mu bagenzi nari ntwaye barankurikira. Hashize akanya dutabarwa n’Ingabo z’Igihugu.”
Azela Niyontegereje wari mu modoka yatwitswe ati "Bandashe mu rutugu ku buryo n’ubu byansigiye ubumuga. Ntabwo twigeze duhabwa indishyi y’akababaro turacyategereje. Gusa Leta yaduhaye ubufasha burimo ubuvuzi n’ubundi budufasha kubaho."
Abaje kwibuka ababo biciwe mu bitero by’iterabwoba by’inyeshyamba za FLN bavuze ko bamagana amahanga akomeza gushyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina Paul kandi ari we wari uyoboye inyeshyamba zabiciye ababo abandi zikabakomeretsa.
Bashyize indabo ahantu habiri hiciwe ababo bari mu modoka.
Basabye gufashwa kwishyuza indishyi
Nsengiyumva Vincent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, yatanze ubuhamya avuga ko yarashwe ku mutwe n’inyeshyamba za FLN ku 19 Kamena 2018 ubwo zagabaga igitero cya mbere.
Yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda zabatabaye zikabajyana kwa muganga bakavurwa bwangu.
Yavuze ko bamwe mu banyamahanga bakomeza gusabira Rusesabagina kurekurwa, bakwiye kubireka kuko bari gutoneka abagizweho ingaruka n’ibitero by’inyeshyamba ze.
Yasabye ko Leta y’u Rwanda yabafasha bakabona ubutabera bwuzuye kuko indishyi zategetswe n’urukiko batarazihabwa.
Ati "Leta idufashe hashakishwe imitungo yabo ivemo indishyi tubone ubutabera bwuzuye kuko hari iyo bafite mu mahanga."
Mukashyaka Josephine yatanze ubuhamya avuga ko ubwo bagabwagaho igitero i Nyabimata ku wa 19 Kamena 2018; umugabo we witwa Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’uwo Murenge yarashwe amasasu abiri ajya kuvurirwa mu Bitaro bya CHUB nyuma aza kwitaba Imana.
Ati "Baramufashe barangije baramubwira ngo nagende kugira ngo yigire imbere bamurase. Bahise bamurasa amasasu abiri."
Yamusigiye abana babiri ariko kugeze ubu nta ndishyi barahabwa. Yavuze ko hari n’abandi baturanyi babo bishwe abandi barakomeretswa.
Yashimiye Leta y’u Rwanda ko yakomeje kubaba hafi ikabahumuriza ikabaha n’ubufasha.
Mu ijoro rya tariki 19 Kamena 2018 nibwo abarwanyi bo mu mutwe wa FLN bitwaje imbunda, barashe abantu mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bicamo babiri abandi barakomereka. Icyo gihe bakomerekeje n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge , Nsengiyumva Vincent batwika n’imodoka ye.
Nyuma y’aho ku cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga, abaturage bongeye guterwa n’abitwaje imbunda babasahura imitungo irimo ibiribwa, amatungo magufi, imyenda n’amafaranga.
Tariki ya 15 Ukuboza 2018 inyeshyamba za FLN zateze imodoka eshatu zari zitwaye abantu, bicamo babiri bakomeretsa abandi umunani, mu gitero cyabereye mu muhanda Rusizi -Nyamagabe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Umudugudu wa Subukiniro mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, wegereye ishyamba rya Nyungwe, na wo wagabweho igitero n’inyeshyamba za FLN ku wa 13 Mata 2019 zisiga zisahuye abaturage ibiribwa n’amatungo, zitema inka y’umuturage zinabakomeretsa bamwe mu baturage.
Ibi bitero byose byiciwemo abaturage icyenda, abandi birabahungabanya bikomeye, abandi bakurizamo ubumuga budakira, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo indi iratwika.
Ku wa 4 Mata 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwahanishije Paul Rusesabagina imyaka 25 y’igifungo [niyo yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru], mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi yagabanyirijwe ibihano akurwa ku myaka 20, ahabwa gufungwa imyaka 15 kuko yorohereje ubutabera.
Abahawe ibihano n’Urukiko rw’Ubujurire uko ari 21, bose bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!