00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaguzi bakanguriwe gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha iterambere

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 8 March 2022 saa 03:57
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), cyakanguriye abaguzi kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe koroshya serivisi no gukemura ibibazo bimwe na bimwe bibabangamiye.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere ku ya 7 Werurwe 2022, ubwo (RICA) yifatanyije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’abandi bafatanyabikorwa hatangizwa icyumweru cyahariwe umuguzi.

Hibanzwe ku bijyanye na serivisi z’ubwikorezi basura Gare yo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Down Town.

Ibiganiro byatanzwe byibanze cyane ku gushishikariza abaguzi kwitabira gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko muri serivisi z’ubwikorezi.

Umukozi ushinzwe kurengera abaguzi muri RICA, Emmanuel Mugabe yatangaje ko icyumweru cyahariwe kurengera abaguzi kije mu gihe abaguzi babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa na serivisi zitandukanye.

Yakomeje avuga ko RICA igiye gufata ingamba kuri iki kibazo kugira ngo ibiciro by’ubwikorezi byazamutse nta mpamvu bisubire uko byari bimeze n’ababizamura nkana bahanwe.

Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Mukiza Edwin yatangaje ko ikoranabuhanga ryoroshya serivisi zizewe, anashishikariza abantu kurikoresha mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa RURA, Tony Kuramba yatangaje ko ikoranabuhanga ryorohereje ubuzima umuguzi mu buryo bwo kwishyura no kohererezanya amafaranga.

Ati “Nko mu bwikorezi ibiciro birazwi. Wishyura ukurikije ibiciro byagenwe yaba ari Tap &GO cyangwa itike y’urugendo rwerekeza mu Ntara. Ibi binihutisha ihererekanywa ry’amafaranga hagati y’umuguzi n’umucuruzi”.

Yanashishikarije Abanyarwanda kurikoresha mu bucuruzi kubera ko ritanga umutekano w’amafaranga.

Ati “Mbere wikoreraga igifurumba cy’amafaranga ugiye guhaha hakaba n’ubwo uyibwa yose. Ubu amafaranga ni ukuyahererekanya ukoresheje ikoranabuhanga, n’iyo agize ikibazo byorohera ababishinzwe kuyakurikirana bakayagaruza.”

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa batangaje ko bishimiye ikoranabuhanga ryaje gukemura ibibazo byinshi, by’umwihariko ibyari byugarije serivisi z’ubwikorezi.

Abaguzi bijejwe ko muri iki cyumweru cyabahariwe, abayobozi bazagerageza kwegera abaturage muri za gare, amasoko no mu bindi bice bitandukanye bumva ibibazo byabo bikanashakirwa umuti.

Umunsi mpuzamahanga wo kurengera uburenganzira bw’umuguzi wizihizwa buri mwaka, tariki ya 15 Werurwe, washyizweho mu rwego rwo kwigisha abatuye isi uburenganzira bw’abaguzi ndetse no gukangurira abacuruzi kubwubahiriza.

Abatega imodoka rusange bagaragaje impungenge ku kibazo cy'imirongo mireremire cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba
Tony Kuramba yashishikarije abaguzi gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga mu kwishyura
Abakoresha Tap & Go basobanuriwe ko hari uburyo bworoshye bwo gushyira amafaranga ku ikarita uyakuye kuri telefone
Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Mukiza Edwin yatangaje ko ikoranabuhanga rituma hatangwa serivisi zizewe
Umukozi ushinzwe kurengera abaguzi muri RICA, Emmanuel Mugabe yanatangaje ko icyumweru cyahariwe kurengera abaguzi kije mu gihe babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages