Aba bayobozi biganjemo ba Ambasaderi basuye uru rwibutso baturutse muri ibyo birori biri kubera muri Intare Conference Arena i Rusororo kuri uyu wa 25 Gicurasi, umunsi ufatwa nk’intangiriro y’ukwibohora kwa Afurika.
Kuri uru rwibutso, basobanuriwe ibice birugize bisobanura amateka y’u Rwanda ya mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banerekwa filimi mbarankuru iyasobanura.
Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, bakurikijeho kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 biciwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Ambasaderi wa Repubulika ya Congo, unabahagarariye, Guy Nestor Itoua, yanditse mu gitabo cy’abasura uru rwibutso ko ‘Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bazibukwa iteka’.
Yagize ati ‘Uyu munsi turizihiza umunsi wa Afurika mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi ariko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda twagize n’amahirwe yo gusura uru rwibutso rubitse amateka akomeye’.
Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Mohamed El-Ansary, yavuze ko ‘Ikiremwamuntu aho kiva kikagera gikwiye gukura isomo rikomeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’.
Amb. Mohamed yavuze ko Afurika ikwiye gukomeza gushyira hamwe iharanira kurinda abayituye ko hari icyanabangamira



















TANGA IGITEKEREZO