Uru ruzinduko rw’aba badipolomate rwabaye imaramatsiko kuko ibikorwa by’iterambere byinshi beretswe bumvaga bidashoboka ku gihugu kikiyubaka nk’u Rwanda, nyamara baje gusanga iterambere rimaze kugerwaho mu myaka 20 ishize ari umuhigo igihugu cyesheje.
Ikindi aba badipolomate basaruye muri uru ruzinduko, ni uko basanze mu Rwanda hari umwanya uboneye wo gushoramo imari, ndetse bikaba akarusho ko igihugu cyashyizeho uburyo butandukanye bwo korohereza abifuza kuhashora imari ibabyarira inyungu.
Mu bikorwa basuye ku wa 6 no ku wa 7 Werurwe, harimo ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba mu Karere ka Rulindo (TCT), aho beretswe intera ikomeye iri shuri ry’icyitegererezo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba rimaze kugeraho
Mu byatunguye aba bashyitsi harimo ugusanga abanyeshuri biga muri iri shuri barageze ku rwego rwo kwikorera imashini zishyushya amazi zikoresheje imirasire y’izuba, porogaramu za mudasobwa bagurisha, uburyo bwo gutwika amatafari burondereza ingufu n’ibindi.
Iri shuri kandi ryagaragarije aba bashyitsi ko rifite intego yo kwaguka umubare w’abaryigamo ukava kuri 600 ukikuba kabiri kandi n’ibyo biga bikarushaho kwaguka. Aba badipolomate bemereye iri shuri kuzarikorera ubuvugizi rikabona abafatanyabikorwa barifasha kugera ku ntumbero yaryo.
Nyuma yo gusura TCT, aba badipolomate bakomereje uruzinduko rwabo i Mutobo mu kigo cy’igihugu gishinzwe gufasha gusubira mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwara gisirikare irwanya Leta, bahabwa ibisonuro ku mikorere yacyo banumva ubuhamya bw’abitandukanyije na FDLR, batungurwa n’uburyo u Rwanda rwakirana urugwiro abahoze barurwanya.
Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwabo, abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu bihugu byabo basuye umupaka w’u Rwanda na Congo uhuza umujyi wa Rubavu mu Rwanda na Goma muri Congo, bashima uburyo ubuhahirane bukorwa nta nkomyi, by’umwihariko banashima uburyo ku ruhande rw’u Rwanda serivisi zo ku mupaka zitangwa neza kandi zigatangirwa ahari ibikorwa remezo binoze.
Basoje uruzinduko rwabo basura uruganda rw’Icyayi rwa Pfunda mu Karere ka Rubavu, bishimira imikorere yarwo ndetse bashimangira ko u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Christine Nkurikiyinka, wari uyoboye aba badipolomate yabwiye itangazamakuru ko uru ruzinduko rufite akamaro kanini cyane mu kugaragariza amahanga isura nyayo y’u Rwanda, kuko hari benshi bacyumva ibibera mu Rwanda bakabyumvamo amakabyankuru.
Yagize ati “Bizadufasha cyane muziko dukunze kugira ikibazo cy’abantu batumva neza ibibera mu Rwanda, batumva neza ibyatubayeho badasobanukiwe n’amateka….ibyo babonye bizabafasha cyane mu gusobanurira abandi.”
Abo badipolomate basaga 30 bari mu Rwanda kungurana ibitekerezo no kumenya ibimaze kugerwaho n’ahagikeneye imbaraga, kugira ngo bafatanyirize hamwe gukomeza kwihutisha umuvuduko w’iterambere rusange ry’igihugu.
Andi mafoto menshi kanda hano



















TANGA IGITEKEREZO