00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahagarariye JCI muri Afurika bashenguwe n’ubugome bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 February 2022 saa 04:14
Yasuwe :

Abahagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku rubyiruko mu rwubakira ubushobozi (JCI) muri Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali.

Aba bayobozi bari bari i Kigali aho bitabiriye Inama y’iminsi itatu ibahuza. Iyi nama izamara iminsi itatu.

Bageze ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi basobanurirwa inzira byanyuzemo kugira ngo umugambi wateguwe ugerweho abasaga miliyoni imwe bakicwa mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Nyuma yo gusobanurirwa byimbitse amateka yaranze u Rwanda yanagejeje kuri Jenoside, bamwe muri bo bafashwe n’ikiniga gusa biyemeza guharanira kurwanya icyateza Jenoside ukundi.

Umuyobozi wa JCI ku Isi, Argenis Angulo, yavuze ko ari ubwa mbere yari ageze mu Rwanda kandi ko yabonye ari amateka akomeye Isi yose ikwiye kumenya mu kurushaho kwimakaza ibikorwa by’ubumuntu.

Yakomeje ati “Icya mbere twishimira ni uburyo abanyarwanda mudahwema gusangiza abandi amateka yabaranze n’ibigwi by’intwari z’igihugu. Aha harimo amasomo akomeye Isi yose yakwigira ku Rwanda, ku buryo tubigira ibyacu ko duharanira kwereka aya mateka Isi yose.”

Angulo yavuze ko n’Umuryango wa JCI ari inshingano zawo kwereka abatuye Isi ko nubwo bafite bimwe mu bibatandukanye nk’ibihugu batuye, imigabane ndetse no ku isura ariko hari byinshi bibahuza byo kurengera ikiremwa muntu.

Ati “Natwe duharanira ubumuntu kandi uyu munsi turasaba buri wese kugira itandukaniro kuko dukeneye kubaka Isi nshya, dukeneye abantu bagaragaza imbaraga mu bikorwa bigamije guhashya ibiri kujya mbere bibangamiye ikiremwamuntu kandi iyo niyo ntego yacu nka JCI kuko twumva ko hari ibyo dutandukaniyeho ariko ibyo duhuriyeho nk’abantu nibyo byinshi.”

Yagaragaje ko agiye kubigira ibye kugaragaza amateka yaranze u Rwanda, urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uko abanyarwanda bishatsemo igisubizo cyatanze intsinzi yo guhagarika Jenoside mu gihe amahanga yari yabatereranye.

Uyu muyobozi kandi yasabye urubyiruko by’umwihariko urubarizwa muri JCI kubigira ishingano zarwo zo guharanira kubaka ahazaza hashya hatarangwa n’imvangura iryo ari ryo ryose ryageze ku macakubiri ahubwo rugafatanya mu iterambere.

Inama y’Abahagarariye JCI muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati izamara iminsi itatu aho yitezweho ishoramari rishya ku Rwanda, guteza imbere ubukerarugendo no gusangira ibitekerezo ku gushakira umuti urambye bimwe mu bibazo bibangamiye Isi muri iki gihe.

Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe twongere duhange ahazaza.”

Yitabiriwe n’abantu basaga 100 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

Aba bayobozi bagaragaje ko bakwiye kwigisha urubyiruko umuco wo kurengera ikiremwamuntu
Aba bayobozi bagaragaje ko bakwiye kwigisha urubyiruko umuco wo kurengera ikiremwamuntu
Abitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo gushyira indabo ku mva mu rwego rwo kunamira abasaga ibihumbi 250 bahashyinguye
Argenis Angulo yasinye mu gitabo cy'abashyitsi agira ubutumwa abagenera
Babanje gusobanurirwa ibikurikizwa mu gihe cyo gusura urwibutso
Umuyobozi wa JCI mu ku Isi Argenis Angulo yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Jules Sendegeya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages