00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahagarariye za sosiyete zicunga umutekano barasabwa kunoza akazi kabo

Yanditswe na

John Williams NTWALI

Kuya 19 December 2014 saa 07:16
Yasuwe :

Mu nama yakoreshejwe na Polisi y’igihugu, abahagarariye amasosiyete yigenga acunga umutekano basabwe kurushaho kunoza akazi kabo, birinda intandaro ku byawuhungabanya mu buryo ubwo aribwo bwose.
Umuyobozi muri Polisi ukuriye Komisiyo y’amasosiyete yigenga acunga umutekano ACP Costa Habyara, yasabye abayobozi b’aya masosiyete gukora ku buryo umutekano w’ibigo byabo n’ibyo barinda urushaho kugenda neza. Bimwe mu bigo byahawe izi mpanuro ni Intersec security Company, VCSS Ltd, E I C, KK, (…)

Mu nama yakoreshejwe na Polisi y’igihugu, abahagarariye amasosiyete yigenga acunga umutekano basabwe kurushaho kunoza akazi kabo, birinda intandaro ku byawuhungabanya mu buryo ubwo aribwo bwose.

Umuyobozi muri Polisi ukuriye Komisiyo y’amasosiyete yigenga acunga umutekano ACP Costa Habyara, yasabye abayobozi b’aya masosiyete gukora ku buryo umutekano w’ibigo byabo n’ibyo barinda urushaho kugenda neza. Bimwe mu bigo byahawe izi mpanuro ni Intersec security Company, VCSS Ltd, E I C, KK, Excel, AGESPRO, Top Sec, SCAR Ltd.

Polisi y’igihugu kandi yasabye ibi bigo kugira ubushishozi mu gihe bitanga akazi, kugira ngo gahabwe gusa abagashoboye kandi b’inyangamugayo, kugira ngo umutekano w’ibigo barinda urusheho kuba ‘nta makemwa’.

ACP Costa Habyara yabasabye kandi ko buri wese yaba imboni y’undi, bagahanahana amakuru ku cyahungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe hakiri kare, by’umwihariko iyi minsi mikuru isoza umwaka ikarangwa n’umutekano wuzuye.

Umwe mu bitabiriye iyi nama yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa impanuro n’inama bagiriwe na Polisi kugira ngo umutekano wabo bashinzwe kurinda ubungabungwe neza.

Gaspard Ruvebana ushinzwe ibikorwa muri Top Sec yasezeranije ubuyobozi bwa Polisi ko bazakurikiza amabwiriza yose asabwa, kandi bakubahiriza inama zose bagiriwe ngo akazi kabo karusheho kunozwa.

Robert Gashemeza, ukuriye ihuriro ry’aya masosiyete, yashimiye Polisi y’igihugu kuba yarafashe iya mbere ishyiraho komisiyo ikurikirana ikanatanga inama n’umurongo ngenderwaho amasosiyete yigenga akurikiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages