00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahakana Jenoside bakomeje kwiyongera bakoresheje ikoranabuhanga – CNLG

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 2 April 2015 saa 09:14
Yasuwe :

Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ngo bashyize imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga rigenzweho, abandi bakabinyuza mu nyandiko ndetse na Filime, bityo ngo izo zikwiye no kuba intwaro z’ibanze mu kubirwanya.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki Abanyarwanda ndetse n’Isi yose bagatangira igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, “Never Again Rwanda”, yahurije hamwe urubyiruko mu rwego rwo kubakangurira guhangana n’abagoreka amateka bahakana ko nta Jenoside yabayeho cyangwa ko habayeho Jenoside ebyiri.

Dr Nasson Munyandamutsa, umuyobozi wa Never Again Rwanda, yavuze ko hari umurunga umwe wo guhuriza hamwe urubyiruko, rugafata iya mbere mu guhangana n’abo bahakana bakanapfobya Jenoside.

Ati “Aho kugirango abahakana cyangwa abapfobya Jenoside bagabanuke, iyo urebye neza ubona bagenda biyongera, bikaba bitoroshye kubyumva ariko niko bimeze.”

Dr Nasson Munyandamutsa, umuyobozi wa Never Again Rwanda

Yakomeje avuga abahakana n’abapfobya atari abantu bashaka guhinduka, ndetse ngo nta n’ubwo ari abantu bo guhugura cyangwa bo kwigisha, ati “ahubwo ni abantu muvuganira imbere y’amategeko gusa, naho ubundi uba uta igihe, uba ushyira imbaraga aho utagomba kuzishyira.”

Akomeza avuga ko igihugu cyahuye n’ingorane zikomeye, abantu bihangana uko bashoboye, ariko ibikomere mu mutima ngo ni byinshi, bityo ngo igikwiye ni ukuganira n’urubyiruko mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo byasizwe na Jenoside, kandi ngo byaratangiye kandi bizakomeza.

Urubyiruko rukaba rusabwa gukoresha ikoranabuhanga rigezweho runyomoza bene ayo makuru atari ukuri nk’uko byanagarutsweho mu kiganiro cyatanzwe na Dr Bideri Theogene kuri uyu wa 2 Mata 2015, wagaragaje ko hari abanyarwanda bamwe mu baba hanze y’u Rwanda ndetse n’abanyamahanga bifashisha imbuga nkoranyamba ( Facebook, Twitter,…) bagakwirakwizaho ubutumwa buhakana n’ubukanapfobya Jenoside.

Dr Bideri yavuze ko nubwo nta mibare igaragazwa, ngo abakora ibyo barazwi n’amazina yabo, ati “Byagorana kumenya imibare y’abahakana Jenoside ariko kandi hanze y’u Rwanda ababikora barazwi. Muri abo harimo abashakashatsi, abanyamakuru, abiyita ko ari abanyapolitiki, abantu ku giti cyabo, imiryango hamwe n’abishyira hamwe."

Dr Bideri Theogene Umujyanama mukuru mu by'Amategeko muri CNLG

Yakomeje avuga ko hari n’abiyita ko ari abanyapolitiki bari muri opposition (batavuga rumwe n’ubutegetsi) ariko mu by’ukuri bashingiye ku kintu cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bafite n’inyungu za politiki ziri inyuma yabyo.

Urubyiruko rurasabwa guhangana bakoresheje ukuri

Ati “Urubyiruko turarusaba gukoresha ukuri bakarwanya ikinyoma, ariko ku rundi ruhande hari abashinzwe kurwanya abahakana Jenoside, harimo kubakurikirana mu nkiko no kwerekana abo aribo.”

Yakomeje avuga kandi ko inshingano CNLG ifite ku rubyiruko ari ukubarera, ariko kandi urwego bariho hari ibyo bashoboye, birimo kwiyubakamo ukuri bigishwa na bo bakaba bafite ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, bakaba baryifashisha bahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside.

Mukamisha Jacqueline, umwe mu rubyiruko rwitabiriye inama

Mukamisha Jacqueline, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama , avuga ko urubyiruko nirurushaho gushyira hamwe imbaraga abashaka kugoreka amateka bazabura aho bamenera.

Ibi kandi bivugwa na Nzakwituriki Jean Michel, uvuga ko nta kabuza gushyira hamwe k’urubyiruko rw’ u Rwanda bizaca intege abashaka kugoreka amateka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages