00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga mu by’imiti bashinze urugaga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 April 2013 saa 05:33
Yasuwe :

Abahanga mu by’imiti (Pharmaciens) mu Rwanda bamaze gushinga urugaga rubahuza, aho basabwe na Minisitiri w’Ubuzima gushyiraho amategeko agenga umwuga wabo, ndetse no kunoza ibyo bakora.
Mu batorewe ku ikubitiro mu gihe cy’amezi atatu harimo Perezida wabaye Dr Remond Muganga, Visi Perezida yabaye Rutambika Noël, Umunyamabanga aba Anicet Ntawakira, naho abajyanama baba Dr Kayitare Egide, Stella Matutina Tuyisenge, Uwayisaba Phelomen na Bugingo Richard.
Iyi komite irasabwa kuba yashizeho (…)

Iyi komite irasabwa kuba yashizeho amategeko azayigenga, amabwiriza n’ibisabwa abazaba bayigize bitarenze mu mezi 3.

Hashize imyaka itari mike abakora umwuga wo gutanga imiti no kuyicuruza bagengwa n’amategeko ya Minisiteri y’Ubuzima, ibi byatumaga bakora neza ariko kugirango barusheho kunoza ibyo bakora kandi mu buryo bw’umwuga, bashyizeho urugaga rw’abacuruza imiti mu Rwanda.

Dr Agnes Binagwaho Minisitiri w’Ubuzima yasabye abazayobora urwo rugaga n’abarugize bose gukora neza, no guhita bishyiriraho amategeko azabagenga.

Binagwaho yagize ati “Ndabasaba ko mu mezi atatu muzaba mwamaze gushyiraho amabwiriza, inshingano, umurongo ngenderwaho n’ibisabwa kugirango umuntu yemererwe kuba umunyamuryango, ndetse no kuba bamaze gukora amategeko agenga urugaga ”.

Dr Binagwaho yavuze ko u Rwanda ruri inyuma ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba, kuko ahenshi bo bari basanze bafite amahuriro y’abahanga mu by’imiti. Yabasabye gukora cyane mu buryo bwose bw’umwuga n’ishoramari, kugirango abacuruza imiti babashe guhangana n’abandi bo mu karere.

Uru Rugaga rw’Abahanga mu by’imiti ruje rusanga, Urugaga rw’Abaganga, Urugaga rw’Abaforomo n’Urugaga rw’Ababyaza, n’urw’Abunganira ibikorwa by’ubuvuzi.
Urugaga rw’ abahanga mu by’imiti mu Rwanda rutegerejweho kuzakemura ibibazo by’abari basanzwe bakora muri za farumasi batarabyize muri kaminuza, no gushakira umuti ikibazo cy’abacuruza imiti iba yararangije igihe.

Bamwe mu bahanga mu by'imiti
Minisitiri w'Ubuzima Agnes Binagwaho

Foto:IGIHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages