00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga mu by’ubuvuzi 3 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 5 October 2015 saa 04:00
Yasuwe :

Igihembo cyitiriwe Nobel (Prix Nobel) cy’uyu mwaka, mu by’ubuzima cyahawe abahanga mu buvuzi 3 kuri uyu wa 05 Ukwakira, kubera imiti itandukanye bavumbuye igakiza ubuzima bwa benshi bwari mu kaga.

Kimwe cya kabiri cy’iki gihembo cyahawe umunya Ireland William Campbell wafatanyije n’Umuyapani Satoshi Omura, bavumbura umuti mushya uvura indwara ziterwa n’inzoka bita “worm” mu rurimi rw’Icyongereza. Uyu muti ngo wagabanyije indwara y’ubuhumyi n’izindi ziterwa n’izi nzoka.

Ikindi gice cy’iki gihembo, cyahawe Umushinwakazi Youyou Tu, kubera umuti mushya witwa Artemisinin uvura Malariya yavumbuye. Uyu nawo ngo wagabanyije bidasubwirwaho umubare w’abahitanwa na Malariya.

Kuva uyu muti wa Malariya watangira gukoreshwa, ngo ukiza nibura 20% by’abarwayi n’abana 30% bakarokoka Malariya. Naho muri Afurika, ngo nibura 100.000 barokoka urupfu ruterwa na Malariya kubera Artemisinin, mu gihe imibare igaragaza ko ubusanzwe Maraliya ihitana ubuzima bw’abarenga 450.000 ku isi buri mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages