00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 basobanuriwe ikizatuma Cogebanque iba banki ya mbere mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 February 2017 saa 12:56
Yasuwe :

Mu gihe habura amasaha make ngo hamenyekane Miss Rwanda 2017, abakobwa 15 bagomba gutoranywamo uhiga abandi, baheruka gusura Cogebanque nk’umuterankunga mukuru basobanurirwa iby’iyi banki y’ubucuruzi n’ikizatuma iba iya mbere mu Rwanda.

Aba bakobwa 15 bamaze iminsi baba hamwe bigishwa, banatozwa indangagaciro nyarwanda, kuri uyu wa Gatandatu nibwo baza kumenyekana usimbura Mutesi Jolly agahagararira Cogebanque mu 2017 (brand ambassador).

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya Cogebanque no kubwirwa ko mu 2016 yari banki ya gatatu mu Rwanda, umwe mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yabajije ikiri gukorwa ngo ibe iya mbere.

Umuyobozi wa Cogebanque, Vivian Iguundura, yabasobanuriye ko kuza ku myanya y’imbere biterwa n’icyo banki iha abakiriya bituma batayivaho n’aho abandi bakayiyoboka.

Yagize ati “ Ubu intego ni ugufata umwanya wa mbere mu Rwanda, twita ku bakiriya bacu birushijeho, tubatega amatwi, tubaha ibibanogeye no gutanga serivisi zihuse nk’uko Isi iri kwihuta.”

Iguundura umaze amezi umunani ayobora Cogebanque yabasezeranyije ko bifuza kugabanya igihe kuri serivisi batanga, abaha urugero rw’uko kubona ikarita ya MasterCard byatwaraga iminsi irindwi bashaka ko biba iminota 10, ibyitwa “Instant Card Issuance”.

Cogebanque izatanga serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga bituma umukiriya wayo yibona ku ruhando mpuzamahanga.

Ku butumwa yahaye aba bakobwa 15 bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2017 yabasabye kugira imyitwarire iboneye cyane k’uzaba Miss Rwanda 2017 kuko azaba ahagarariye Cogebanque aho azaba ari hose.

Yagize ati “ Uzaba Miss Rwanda 2017 tumwitezeho kuba intangarugero kuko azaba ahagarariye Cogebanque, aharanire guteza imbere iri zina aho kurikoza isoni yica ibyo tumaze kugeraho kandi twishimira.”

Ni ubwa mbere mu myaka ine ishize Cogebanque itera inkunga Miss Rwanda aho Umuyobozi w’iyi Banki y’Ubucuruzi ari umugore, ibibazo byinshi kandi by’amatsiko aba bakobwa babajije byari inzitizi yahuye nazo kugeza ubwo abaye umuyobozi mukuru.

Yagize ati “Ntawudahura n’inzitizi mu buzima, ikibazo gikomeye ni ukugira intege nke ko uri umugore, ntimuzirebe nk’abakobwa muzarebe ibyo mushoboye kandi mwujuje ibisabwa ku kazi gakenewe. Mwihe intego nkamwe aho kuziha nk’abagore.”

Aba bakobwa 15 bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 babwiwe ko ubwiza bwabo bwabageza henshi ariko ubwenge bukaba aribwo bubagumishayo.

Bafunguriwe amakonti kugira ngo ubushobozi bazabona bazabuhereho biga imishinga yabateza imbere bijyanye n’ibyo bifuza kugeraho no kubihuza na serivisi banki itanga.

Cogebanque ni umuterankunga mukuru wa Nyampinga w’u Rwanda, uwa 2017 azamenyekana kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare 2017 mu birori bibera muri Kigali Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Basobanuriwe imikorere ya Cogebanque banerekwa byinshi bikorerwa ku cyicaro gikuru
Ni umwaka wa kane Cogebanque imaze itera inkunga Miss Rwanda mu guha imbaraga umwari n'umutegarugori
Bamwe mu bayobozi bo muri Cogebanque bahaye impanuro abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017
Umuyobozi wa Cogebanque, Vivian Iguundura n'uw'Ubucuruzi, Mujyambere Louis de Monfort baganira n'abahatanira ikamba rya Miss Rwanda
Basabanye na bamwe mu bakozi ba Cogebanque babifurizaga amahirwe masa mu irushanwa riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu
Abahatanira kuba ba Nyampinga w'u Rwanda basuye Cogebanque bahabwa impanuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages