00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahatanira PGGSS 4 bakoze umuganda banagenera ibiribwa abarokotse Jenoside

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 26 April 2014 saa 11:49
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2014 abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 4 bifatanyije n’abaturage gukora umuganda rusange mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo.
Aba bahanzi 10: Senderi International Hit, Jay Polly, Dream Boyz, Ama G The Black, Jules Sentore, Diana Teta, Active, Bruce Melodie, Christopher na Young Grace berekeje muri uyu murenge gukora umuganda baherekejwe n’abayobozi batandukanye ba Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa rimaze (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2014 abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 4 bifatanyije n’abaturage gukora umuganda rusange mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo.

Aba bahanzi 10: Senderi International Hit, Jay Polly, Dream Boyz, Ama G The Black, Jules Sentore, Diana Teta, Active, Bruce Melodie, Christopher na Young Grace berekeje muri uyu murenge gukora umuganda baherekejwe n’abayobozi batandukanye ba Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa rimaze kubera mu Rwanda inshuro enye.

Bageze muri uyu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo bifatanyije n’abaturage gukora umuganda rusange uba buri kwezi, batera ibiti bisanzwe , ibiti by’imbuto ndetse banakora isuku muri uyu murenge.

Martine Gatabazi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Bralirwa hano yateraga igiti. Uyu muganda wabereye mu kagari ka Nyagasozi

By’umwihariko, aba bahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma bamaze gukora umuganda rusange wibanze mu mudugudu wa Gishatse w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banabashyikirije ibiribwa bitandukanye birimo umuceri isukari n’amavuta yo guteka. Banatanze ibitenge ku bagore 13 barokotse bafite hejuru y’imyaka 50 batuye muri uyu mudugudu wa Gishatse.

Fredy Nyangezi umuyobozi muri BRALIRWA akora umuganda i Bumbogo

Ku bufatanye na Bralirwa, aba bahanzi basigiye aba barokotse inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana tanu(500,000) bazifashisha mu buryo butandukanye.

Jules Sentore na Derek wo muri Active bakora umuganda.

Nyuma yo gukora umuganda, aba bahanzi hamwe n’abaturage, bakoranye inama n’ubuyobozi bw’umurenge baganirizwa kuri gahunda z’igihugu zitandukanye.

Bralirwa ifatanyije n'aba bahanzi gukora umuganda, nyuma y'icyumweru kimwe bahaye amashanyarazi abarokotse bo mu mudugudu wa Kiberinka. Iki gikorwa cyatwaye Bralirwa amafaranga angana na 1,380,000.

Turi kubatunganyiriza amashusho y’uko iki gikorwa cyagenze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages